Minisitiri w’Ingabo yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 18 Mutarama 2017, Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda, Nyakubahwa Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe ku cyicaro cya Minisiteri ku Kimihurura.

Aba ba dipolomate baganiriye na Nyakubahwa Gen Kabarebe ku bibazo bijyanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, banarebera hamwe uburyo umubano w’u Rwanda n’u Bubirigi warushaho gushinga imizi. Bakomeje bungurana ibitekerezo ku bibazo bijyanye n’umutekano wo mu karere ndetse no k’umugabane w’Afurika muri rusange.

Ku bijyanye n’ibyo bibazo, Ambasaderi Pauwels yagaragarije Nyakubahwa Minisitiri Kabarebe uburyo igihugu cy’u Bubirigi kibona uruhare u Rwanda rugira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro butandukanye bukorerwa k’umugabane w’Afurika.

amb_belg_da__with_mod

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibiganiro byashojwe Nyakubahwa Ambasaderi Pauwels ashimira Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Gen Kabarebe uburyo yabakiriye we n’abo bari kumwe. Ibyo biganiro bikaba byarangiye impande zombi zemeranyije ko ibihugu byombi bigiye kongera umubano mu bufatanye mu nzego zitandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *