Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yahuriye n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu nama ya 10 y’urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya RDC n’akarere.
Ni inama yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane.
Amasezerano yerekeye iyi nama yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia muri 2013, asinywa n’ibihugu 11 birimo n’u Rwanda.
Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame utayibonetsemo kuko yari mu ruzinduko i Nouakchott muri Maurtanie.
Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, FĂ©lix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Centrafrique, JoĂŁo Lourenço wa Angola na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.
Yanitabiriwe na Perezida wa komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat ndetse n’abayobozi ku rwego rwo hejuru bahagarariye abakuru b’ibihugu bamwe batabashije kuyibonekamo.
Perezida Antoine Felix Tshisekedi washyikirijwe na Museveni inshingano zo kuyobora uru rwego, yagaragaje ko nyuma y’imyaka icyenda amasezerano y’i Addis Ababa ashyizweho umukono, hari impinduka nyinshi zabaye mu karere; by’umwihariko akaba yagarutse ku ngufu zishyizwe mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri ibi bihugu byo mu karere cyane ikorera mu mashyamba y’igihugu cye.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki, we yashimye uburyo ibihugu byo muri aka karere bigenda bikemura ibibazo birimo ibyo kutumvikana mu rwego rwa politiki, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mipaka.


