Bwiza
ads

Minisitiri w'Intebe wa RDC yeguye

Politiki•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 20 Gashyantare 2024 saa 20:41
Iminota 1 yo gusoma
Minisitiri w'Intebe wa RDC yeguye

Jean Michel Sama Lukonde wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye.

Perezidansi ya RDC ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare ari bwo Sama Lukonde yashyikirije ubwegure bwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Ntabwo higezwe hatangazwa impamvu y'ubwegure bwe.

Sama Lukonde cyakora ari mu ba Minisitiri bahoze muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza umwaka ushize batorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya RDC nk'abadepite.

Nk'Umukuru wa Guverinoma, ubwegure bwe busobanuye ko agomba kujyana n'abaminisitiri bose yari ayoboye.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.