imageresize

MINUSCA irahakana amakuru avuga ko yenda kuva muri Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Ese MINUSCA irimo gupakira imizigo yayo muri Repubulika ya Centrafrica, cyangwa ni gahunda yo kongera gushyira ku murongo ibikorwa byayo mu gihugu? Iki kibazo kimaze ibyumweru giteza impaka n’impungenge mu baturage bo muri Centrafrica.

Inkuru dukesha RFI ivuga ko hirya no hino mu gihugu, ibirindiro byinshi by’Ubutumwa bwa Loni bigenda bifunga imiryango buhoro buhoro, rimwe na rimwe nyuma y’imyaka irenga icumi bihari.

Mu guhangana n’ibihuha bikomeje kuvuga ko byanze bikunze ingabo za Loni zenda gutaha, ubutumwa bwumvise bugomba kugira icyo butangaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kiba buri cyumweru kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Werurwe, MINUSCA yahakanye ku mugaragaro umugambi uwo ari wo wose wo kugenda, ahubwo yemeza ko ari amavugurura iri gukora.

Ku ruhande rwayo, MINUSCA ivuga ko hari imbogamizi zikomeye z’amafaranga.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo, Humphrey Nyone, ngo ubwo butumwa burateganya gufunga ibirindiro 21 byose mu mpera za Werurwe 2026.

Yasobanuye ariko ko ibyinshi muri ibyo birindiro byari iby’igihe gito kandi ko ifungwa ryabyo ridasobanura ko ari ugucyura ingabo cyangwa gutererana abaturage.

MINUSCA yoherejwe mu 2014 n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, nyuma y’ibibazo bikomeye byakurikiye coup d’Etat yo ku itariki ya 24 Werurwe 2013.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *