Umunyarwanda Tuyizere Etienne, kuri uyu wa Gatanu yegukanye umudari wa Zahabu muri shampiyona Nyafurika y’umukino wo gusiganwa ku magare ikomeje kubera mu gihugu cya Misiri.
Tuyizere yegukanye uyu mudari nyuma yo kwitwara neza mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) mu ngimbi, aho abasiganwa bakoze intera ya kilometero 84.
Tuyizere yakoze iriya ntera mu gihe cy’amasaha abiri, iminota 29 n’amasegonda 25. Yarushaga umunya-Maroc Sanbouli Mohammed Najib wamukurikiye umunota umwe n’amasegonda 33.
Uretse Tuyizere wegukanye umudari wa Zahabu, undi munyarwanda Niyonkuru Samuel yegukanye umudari wa Bronze nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu.
Imidari aba basore bombi begukanye yahise yuzuza 11 Team Rwanda imaze gutwara muri ririya siganwa, nyuma y’uko ku wa Kane yari yukuje imidari 8 ya Feza n’umwe w’umuringa.
Shampiyona Nyafurika Rlizasozwa ku wa Gatandatu hakina icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu bagabo n’abagore, bo bazakora ibilometero 98 na 140.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


