Misiyo yarahindutse! Bamwe mu bihaye Imana baâkeneye kwishimisha ku babikira-raporo

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, bwa mbere muri Gashyantare 2019 yavuze ku kibazo cy’abapadiri bafata ku ngufu abarimo ababikira, bakabatera inda. Ni ikibazo cyari kimaze igihe kirekire kivugwamo, hahishurwa amaperereza atandukanye agaragaza icyakwitwa ‘amarorerwa akorerwa muri kiliziya’. Papa Francis yavuze ko kiri gushakirwa umuti ndetse ko hari abapadiri bamaze no kwirukanwa bitewe n’ibi byaha.

Bwiza twifashishije ibitangazamakuru birimo New York na Irish Times, tugiye kubagezaho imiterere y’iki kibazo gituma ababikira bamwe biyemeza gukuramo inda rwihishwa, abandi bakemera kubyara ariko bagasezera mu murimo wo kwiha Imana baba bariyemeje gukora ubuzima bwabo bwose.

Iki kibazo cyakunze kugaragara mu bihugu birimo u Buhinde, u Butaliyani, ibiri ku mugabane wa Afurika nka Malawi, ibyo muri Amerika y’Epfo nka Argentine n’ibindi. Kumenya iki kibazo, byatewe n’uko bamwe muri aba babikira bagiye bahishura ababateye izi nda, bemeza ko ari abapadiri.

New York Times ivuga ko ubusanzwe byagirwaga amabanga akomeye, umubikira cyangwa undi wese wafashwe ku ngufu na padiri akabigira ibanga, gusa mu Gushyingo 2018 umuryango wa International Union of Superiors Generals uharanira inyungu z’abagore muri Kiliziya Gatulika, warahagurutse ukangurira aba babikira kujya kurenga ababatera inda mu nzego z’ubutabera.

Rev. Hermann Geissler wari umwe mu bayobozi mu biro bya Vatican yabaye umwe umubikira yatinyutse, maze yerura avuga ko yamuteye inda. Icyakurikiyeho ni uko uyu Rev. Hermann yavuye muri izi nshingano n’ubwo Vatican yatangaje ko nyirubwite atigeze yemera ibyo umubikira yamushinje.

Igitangazamakuru cyitwa L’Osservatore Romano gikorera i Vatican, na cyo nyuma yo kumenya akarengane gakorerwa ababikira muri Kiliziya Gatolika, cyakamaganye kigira kiti: “Guhohotera abagore bituma habaho gukuramo inda no kubyara abana batazwi na ba padiri.”

Ubusanzwe ikibazo cy’abana bakiri bato abapadiri bafata ku ngufu, ni cyo gikunze kwiganza mu bitangazamakuru. NYT yagaragaje ko ikibazo cy’ababikira na cyo giteye impungenge, kuko cyavuzwe kuva kera mu myaka y’1990, aho bagiye batabarizwa n’ibitangazamakuru ndetse n’imiryango irengera abagore.

Aha kandi ni ho hahishuriwe uko iki kibazo cyiganje no muri Afurika, aho muri Malawi gusa, abapadiri bateye inda ababikira bagera kuri 30 muri kiliziya imwe gusa. Ubwo aba babikira baregeraga ‘Archibishop’ ngo yahise abakura kuri izi nshingano.

Mu Buhinde, hari umubikira washinje Musenyeri kumufata ku ngufu inshuro nyinshi hagati ya 2014 na 2016. Uyu mubikira yareze uyu wamuhohoteye kuri polisi, maze imuta muri yombi, gusa ngo Kiliziya Gatolika mu Buhinde yahise icikamo ibice; bamwe bishimira ko uwo Musenyeri yafunzwe, abandi bifuza ko afungurwa.

No muri Chile, hari ababikirira benshi bagiye barega abapadiri ko babafashe ku ngufu, bakabatera inda gusa bo ngo ntibyigeze bibagwa neza kuko abenshi berura bakavuga uko byabagendekeye, bahita birukanwa. Umubikira witwa Rose Pacatte uri mu bayoboye umuryango urengera abagore muri Kiliziya, mu busesenguzi yakoze, yabonye ko impamvu aba babikira birukanwa, abapadiri babahohoteye bagakingirwa ikibaba ari uko iyo bagiye kubarega, babaregera ba Musenyeri babo, kandi bakabaye bajya kubarega mu butabera.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP byakoze iperereza ku ihohoterwa rikorerwa ababikira muri Asia, i Burayi, muri Afurika no mu majyepfo y’umugabane w’Amerika, bivumbura ko Kiliziya itigeze ihana abapadiri bakoze ibi byaha, ababikira bafashwe ku ngufu na bo bakaba batarigeze bafashwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *