Habonetse 200 banduye Covid-19, hapfa umuntu wa 12

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 23 Kanama 2020 yatangaje ko abandi bantu 200 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 6402 byafashwe., hakaba hapfuye umuntu wa 12. Aba barimo 164 bapimwe mu masoko ya Kigali. Hari kandi 29 babonetse muri Rusizi bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, 5 babonetse mu Karere ka Rubavu na 2 […]
Perezida Magufuli yasabye abakirisitu gufasha abasilamu kubaka umusigiti
Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli kuri uyu wa 23 Kanama 2020 yasabye abakirisitu gatolika muri Paruwasi Bikira Mariya Imakulata iherereye mu gace ka Chamwino gukusanya inkunga yo gufasha abasilamu kongera ubunini bw’umusigiti wabo uherereye mu Ntara ya Dodoma. Yabanje gushimira abayobozi b’iyi Paruwasi ko batigeze barya umusanzu wakusanyijwe kugira ngo inyubako yayo yuzure. […]
Sudani y’Epfo: Indege yari itwaye imishahara y’abakozi ba UN yakongotse 8 bahasiga ubuzima
Indege nto yari itwaye amafaranga yo guhemba abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) yakoreye impanuka hafi y’umurwa mukuru Juba, abantu 8 mu 9 bari bayirimo bahasiga ubuzima. Amakuru yatangajwe na Perezida wa Sudani Yepfo Salva Kiir avuga ko abantu bane mu bapfiriye muri iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy’ejo ku wa gatandatu, ni […]
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 ni ryo rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defense Forces (RDF), rikagena ibyo ingabo z’u Rwanda zigomba kwitwararikaho mu gihe ziri mu murimo wa gisirikare. Ingingo ya 60 y’iri teka ivuga ibyo umusirikare ubarizwa mu gisirikare cy’u Rwanda abujijwe, iya 61 yo ikavuga […]
Israel: Umukobwa w’imyaka 16 wafashwe ku ngufu n’abagabo 30 yateje impagarara
Abaturage bo mu gihugu cya Israel bigabije imihanda yo mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu, bamagana ihohoterwa riherutse gukorerwa umwangavu w’imyaka 16 y’amavuko wasambanyijwe ku ngufu n’abagabo 30. Abaturage bigaragambije nyuma y’uko itangazamakuru ritangaje uko ririya sinzi ry’abagabo ryari ritonze umurongo hanze y’icyumba cya Hoteli uriya mwana w’umukobwa yari acumbitsemo, bategereje kumukorera ibya mfura […]
Urugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga; hazatsinda iki?
Nyuma y’uruhererekane rw’indirimbo zitwa ko zamamaza ubusambanyi cyangwa zirimo ubutumwa bw’urukozasoni nka ‘Igare’ ya Mico The Best, ‘Ntiza’ ya Bruce Melodie na Mr. Kagame, ‘Micro’ ya Davis D, ‘Ubushyuhe’ ya Bruce Melodie na DJ. Pius, ‘Saa Moya’,…, abenshi baravuze, bagira impungenge ndetse bibaza ku hazaza h’umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro zawo, ndetse n’abakibyiruka. Abahanzi bakora ibi […]
Misiyo yarahindutse! Bamwe mu bihaye Imana baâkeneye kwishimisha ku babikira-raporo
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, bwa mbere muri Gashyantare 2019 yavuze ku kibazo cy’abapadiri bafata ku ngufu abarimo ababikira, bakabatera inda. Ni ikibazo cyari kimaze igihe kirekire kivugwamo, hahishurwa amaperereza atandukanye agaragaza icyakwitwa ‘amarorerwa akorerwa muri kiliziya’. Papa Francis yavuze ko kiri gushakirwa umuti ndetse ko hari abapadiri bamaze no kwirukanwa bitewe […]
Ishuri King David Academy rishinjwa guteza inkangu ntirizemererwa gufungura
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko Ishuri rya King David Academy riri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ritazafungurwa mu gihe cyose rizaba ritarashyiraho uburyo bwo gufata amazi aturuka ku nyubako zaryo. Abatuye munsi y’iryo shuri ndetse n’ivuriro ryitwa ‘Legacy Clinic’ bareze King David Academy, bayishinja kohereza amazi mu butaka buri hepfo yaryo, […]