Urugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga; hazatsinda iki?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uruhererekane rw’indirimbo zitwa ko zamamaza ubusambanyi cyangwa zirimo ubutumwa bw’urukozasoni nka ‘Igare’ ya Mico The Best, ‘Ntiza’ ya Bruce Melodie na Mr. Kagame, ‘Micro’ ya Davis D, ‘Ubushyuhe’ ya Bruce Melodie na DJ. Pius, ‘Saa Moya’,…, abenshi baravuze, bagira impungenge ndetse bibaza ku hazaza h’umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro zawo, ndetse n’abakibyiruka.

Abahanzi bakora ibi kugira ngo binjize akayabo k’amafaranga, ababishinzwe bakifuza ko bihagarara mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’umuco, ariko se ni ikihe kizatsinda uru rugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga?

Biciye mu nzira zitandukanye, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, hari abatabaje inzego zahawe inshingano zo gusigasira umuco nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (kuri ubu itakibaho), ndetse hari n’abisabiye bamwe mu bakora muri izi nzego kugira icyo bakora. Aba bifuza ko abahanzi nyarwanda bahagarika gukomeza guhanga indirimbo zirimo bene ubu butumwa, byaba biciye mu majwi cyangwa mu mashusho.

Hari kandi impanuro za bamwe mu bafite inshingano zo gusigasira umuco zigenewe abahanzi n’ababakurikira. Urugero rwa hafi ni urw’umupfumu Rutangarwamaboko uyoboye Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco. Ku wa 13 Kanama 2020, yagize ati: “Ntimukirize ay’Ubuhone ngo abitwa abahanzi bahanzweho no gukuruza rubanda rubohohohaho ku mbuga ngurukanabutumwa bakwirakwiza urukozasoni, ubundi se mwasiga isôoko yanyu mukabura gusakuma ibyo mubonye? Mwaterekereye abazimu banyu mukareba ko mudatuza..?”

Inzego zibishinzwe zarasubije, kandi zihora zisubiza

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yanenze abahanzi bashyira hanze ibi bihangano bihabanye n’umuco nyarwanda, ndetse ishishikariza urubyiruko kutabyishoramo.

Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yagize ati: “Turasaba urubyiruko kutishora mu bihangano bijyanye no gutatira umuco wacu, ibihangano bitajyanye n’indangagaciro zacu.”

Ibyo Minisitiri Mbabazi yatangaje bihura n’ibyo Inteko Nyarwanda y’umuco n’Ururimi yagiye itangaza mu bihe bitandukanye. Kunenga abasohora ibi bihangano, kubibabuza no gushishikariza abandi bahanzi guhanga ibijyanye n’indagaciro z’umuco nyarwanda ni byo bikubiye muri ubwo butumwa. Iyi Nteko mu minsi ishize, yongeyeho ko aba bahanzi nibadahagarika ibi bihangano, izakorana n’izindi nzego zibishinze, bafatanye kubirwanya.

Gukurikirwa cyane (high popularity) ni yo soko y’amafaranga ku bahanzi

Minisitiri Rosemary Mbabazi, RALC, abahanzi ndetse n’abakurikirana umuziki, bemeza ko ibihangano bitandukiriye umuco bikurura umubare munini w’abakurikira umuhanzi. Minisitiri Mbabazi mu nkuru ya Igihe, yagize ati: “Hari n’abandi twabonye babikoresha nabi mu izina ryo gushakisha ababakurira benshi, bagakora ibindi biteye isoni.”

Ibyo gukurura abakurikira abahanzi binyuze mu gushyira hanze indirimbo zirimo ubutumwa bw’urukozasonani (nk’uko byitwa) bimaze kumenyerwa mu muziki ugezweho, kuva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafatwa nk’iwabo w’umuziki kugera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kwa Diamond Platinumz wakoze indirimbo nka Kwangaru na Mwanza, kugera mu Rwanda ahasohowe indirimbo twakomojeho haruguru.

Uwakora isuzuma ku mbuga zishyirwaho ibi bihangano nka YouTube, yabibona neza. Aho usanga indirimbo iba yarebwe kenshi, ifite abayikunze (likes) benshi, ibitekerezo nabyo byisukiranya. Kurebwa cyane (by’umwihariko) ni cyo gituma umuhanzi ashobora kwinjiza amafaranga menshi.

Ubusenguzi bwihuse ku ndirimbo: Ntiza, Igare, Micro n’izindi

Indirimbo ‘Micro’ ya Davis D yashyizwe ku rubuga rwa YouTube tariki ya 14 Nyakanga 2020. Ubu imaze kurebwa inshuro zirenga 467,265, ifite abayikunze (likes) barenga 7000, ibitekerezo byayitanzweho ni 497 byiganjemo iby’abo yashituye. Iyi ni iya kabiri yakunzwe cyane mu zo Davis D yakoze, nyuma ya Dede yagiye hanze tariki ya 24 Ukwakira 2019, imaze kurebwa inshuro zirenga 2,189,746, ndetse yakunzwe (likes) n’abarenga 10,000, itangwaho ibitekerezo 556.

Indirimbo ‘Igare’ ya Mico The Best yagiye ku rubuga rwa YouTube tariki ya 21 Kamena 2020. Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zirenga 923,192, abayikunze barenga 9000, ibitekerezo byayitanzweho ni 884. Iyi ndirimbo n’ubwo imaze igihe gito, ni yo imaze kurebwa cyane mu zo uyu muhanzi yashyize kuri uru rubuga zose.

Indirimbo ‘Ntiza’ ya Mr. Kagame yafatanyije na Bruce Melody kuva yajya ahagaragara tariki ya 14 Gicurasi 2020, imaze kurebwa inshuro zirenga 842,946, yakunzwe n’abarenga 7000, itangwaho ibitekerezo 688. Ubushyuhe ya Dj. Pius na Bruce Melody kuva yajyaho tariki ya 2 Nyakanga 2020, imaze kurebwa inshuro zirenga 652,042, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo 575. Indirimbo ‘Saa Moya’ ya Bruce Melody yashyize kuri YouTube tariki ya 23 Nyakanga 2020 imaze kurebwa inshuro 851,383, ibitekerezo bimaze kuyitangwaho bimaze kugera kuri 995.

Abahanzi bazungukira iki mu kureka ibihangano byitwa ko biteye isoni?

Nk’uko bigaragara, izi ndirimbo twavuze haruguru zirakurikirwa cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bigaragara ko hari itandukaniro rinini hagati yazo n’izo abahanzi batambutsaga mu bihe bya mbere. Gukurikirwa cyane ni byo bituma ba nyir’ibihangano bamenyekana cyane, amahirwe yo kwinjiza akayabo k’amafaranga akiyongera.

Mu gihe baba bahagaritse ibihangano nk’ibi bazunguka cyangwa se bazahomba? Nibabireka, bazongera guhanga nk’uko babikoraga mbere, ikintu cyafatwa nko gutera intambwe isubira inyuma. Iri rizakomeza kuba ihurizo rikomeye ku nzego zifite mu nshingano guharanira inyungu z’abahanzi no gusigasira umuco n’indangagaciro zawo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga; hazatsinda iki?
    Umunyamakuru yatangiye inkuru neza ariko umwanzuro ni umusonga; ibi byaba bivuga ko twemereye ikibi gusimbura ikiza kugirango icyo kibi cyungukire abantu bake kandi igihugu cyose kihatakariza ku bijyanye n’umuco n’uburere? Ni akumiro! Minisiteri nayo ibyo bavuze numvise ari ukwikiza; nonese ko hariho itegeko ribuza umuntu gusindira mu ruhame kuki iby’ibihangano bibangamiye uburere n’umuco byo bidashyirirwaho ametegeko abikumira cyangwa abihana? Ababijijukiwe muzadushyirireho bwa buryo bwa “subscription” tujye tubukoresha mu gusaba inteko ishinga amategeko gushyiraho cyangwa kuvugurura itegeko runaka. Naho ubundi nimukomeza kwiraza i Nyanza iyi crisis yo kwamamaza ubusambanyi mu buhangano izagira ingaruka zikomeye.

  2. Urugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga; hazatsinda iki?
    Umunyamakuru yatangiye inkuru neza ariko umwanzuro ni umusonga; ibi byaba bivuga ko twemereye ikibi gusimbura ikiza kugirango icyo kibi cyungukire abantu bake kandi igihugu cyose kihatakariza ku bijyanye n’umuco n’uburere? Ni akumiro! Minisiteri nayo ibyo bavuze numvise ari ukwikiza; nonese ko hariho itegeko ribuza umuntu gusindira mu ruhame kuki iby’ibihangano bibangamiye uburere n’umuco byo bidashyirirwaho ametegeko abikumira cyangwa abihana? Ababijijukiwe muzadushyirireho bwa buryo bwa “subscription” tujye tubukoresha mu gusaba inteko ishinga amategeko gushyiraho cyangwa kuvugurura itegeko runaka. Naho ubundi nimukomeza kwiraza i Nyanza iyi crisis yo kwamamaza ubusambanyi mu buhangano izagira ingaruka zikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *