Israel: Umukobwa w’imyaka 16 wafashwe ku ngufu n’abagabo 30 yateje impagarara

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu gihugu cya Israel bigabije imihanda yo mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu, bamagana ihohoterwa riherutse gukorerwa umwangavu w’imyaka 16 y’amavuko wasambanyijwe ku ngufu n’abagabo 30.

Abaturage bigaragambije nyuma y’uko itangazamakuru ritangaje uko ririya sinzi ry’abagabo ryari ritonze umurongo hanze y’icyumba cya Hoteli uriya mwana w’umukobwa yari acumbitsemo, bategereje kumukorera ibya mfura mbi.

Byabereye muri Hoteli yitwa Red Sea resort iherereye mu mujyi wa Eilat.

Polisi ya Israel yatangaje ko babiri mu bagabo basambanyije ku ngufu uriya mukobwa batawe muri yombi, nyuma yo gusakaza amafoto ye.

Uwafashwe ku ngufu wemeza ko atewe imbaraga n’ubutumwa bumuhumuriza yohererejwe n’abantu batandukanye, yamenyesheje Polisi isanganya yahuye na ryo mu cyumweru gishize, gusa amakuru ntiyahita asakara.

Cyakora cyo n’ubwo uyu mukobwa avuga ko yabonye ubutumwa bw’abamufata mu mugongo, yavuze ko hari n’abamwoherereje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bamutuka.

Ati:”Ndatekereza ko hari abantu benshi bandiho kandi mu by’ukuri binteye ubwoba. Ko nta n’umwe uzi ibyo nanyuzemo, ni kuki muncira urubanza munambaza ibibazo?”

Amakuru akimara gukwirakwira, abaturage bahise bigabiza imihanda mu murwa mukuru, Tel Aviv ndetse no mu mujyi wa Yeluzalem ku mugoroba wo ku wa kane w’iki cyumweru, binahagurutsa abategetsi bakomeye mu gihugu barimo Perezida Reuven Rivlin na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; bombi bahurije mu kwamagana ibyaha bikorerwa abagore.

Minisitiri Benjamin Netanyahu yavuze ko ibyabaye “birababaje, nta magambo yabisobanura”, ategeka ko abakekwaho guhohotera uriya mukobwa bose bashyikirizwa ubutabera.

Ati: “Si cyaha cyibasiye umukobwa muto gusa, ahubwo ni icyaha kibasiye inyoko muntu ubwacyo gikwiye kwamaganwa natwe twese.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *