Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 ni ryo rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defense Forces (RDF), rikagena ibyo ingabo z’u Rwanda zigomba kwitwararikaho mu gihe ziri mu murimo wa gisirikare.
Ingingo ya 60 y’iri teka ivuga ibyo umusirikare ubarizwa mu gisirikare cy’u Rwanda abujijwe, iya 61 yo ikavuga ibyo adashobora kubangikanya n’akazi ke.
Mu byo umusirikare wese ubarizwa mu gisirikare cy’u Rwanda abujijwe, harimo gukora igikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyabangamira inzego cyangwa ubuyobozi buriho, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda.
Magingo aya hari abasirikare benshi kuri ubu bakurikiranweho n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bene ariya makosa, ku buryo bashobora kuyahanirwa mu gihe baba bahamijwe ibyaha. Ibyaha bashinjwa byiganjemo ibyo gukorana n’imitwe irwanya u utegetsi bw’u Rwanda ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Umusirikare w’u Rwanda kandi abujijwe kujya mu myigaragambyo cyangwa kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imyigaragambyo, akabuzwa kandi kwaka cyangwa kwakira we ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi, n’ubwo byaba ari nyuma y’akazi, impano, amashimwe cyangwa amaronko ayo ari yo yose byatuma rubanda bamutakariza icyizere, cyangwa byatuma atakaza ubudakemwa, ubupfura, gukoresha ukuri no kutabogama.
Ibindi ni ukwitwaza ko ari umusirikare akanga kwishyura imyenda ye cyangwa gusaba ko yitabwaho kurusha abandi; ndetse no kujya mu mitwe ya politiki cyangwa mu yandi mashyirahamwe yose afitanye isano na politiki cyangwa kugaragaza mu ruhame ibitekerezo bye bya politiki, uretse abagize Inkeragutabara bari mu buzima busanzwe.
Umusirikare kandi ntagomba kumena amabanga y’akazi ka gisirikare yaba akiri mu murimo wa gisirikare cyangwa yarawuvuyemo, ndetse abujijwe kujya hanze y’Igihugu nta ruhushya yahawe n’inzego zibifitiye ububasha muri RDF.
Ibi abakozi ba RDF babujijwe birajyana n’ibyo badashobora kubangikanya n’akazi kabo, bigaragara mu ngingo ya 61 ya ririya teka ry’umukuru w’igihugu, ariko bitabangamiye ibiteganywa n’ingingo ya 15 yaryo.
Iyi ngingo ivuga ko umusirikare atagomba kubangikanya umurimo we n’umurimo wa politiki utorerwa, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no kuba mu buyobozi cyangwa mu butegetsi bw’imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo by’ubucuruzi.
Icyakora, ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba abagize Inkeragutabara bari mu buzima busanzwe.
Mu bihano abasirikare bashobora guhabwa mu gihe byagaragara n’ariya mabwiriza, harimo gukatwa 1/3 cy’umushahara mu gihe bakurikiranweho ibyaha, gufungwa ndetse no kwamburwa amashimwe (amapeti) mu gihe bakoze ibyaha bigayitse.



8 Responses
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
Yego rwose nibyo
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
Yego rwose nibyo
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
Murakoze kutugezaho iyi nkuru rwose.
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
Murakoze kutugezaho iyi nkuru rwose.
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
murakoze cyane kubwiyi nkuru
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
murakoze cyane kubwiyi nkuru
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
murakoze kubwiyi nkuru
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
murakoze kubwiyi nkuru