Akaliza Amanda, wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe nâumukunzi we Jonas Treize mu birori byahuje inshuti nâimiryango byabereye mu Mujyi wa Chinon, mu Bufaransa, ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025. Mbere yaho, imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Rwanda ku wa 17 Gicurasi 2025.
Urukundo rwâaba bombi rwatangiye kumenyekana mu Ugushyingo 2022, ubwo Amanda yatangiye gusangiza inshuti ze ibihe byiza yagiranaga na Jonas, bahuriye i Londres imyaka itanu mbere. Mu 2023, byarushijeho kugaragara nyuma yâuko babatijwe ku munsi wa Saint Valentin, Amanda akajya kenshi agaragaza ko anyuzwe nâurukundo rwa Jonas.
Nâubwo buri wese yabaga mu gihugu gitandukanye, ikoranabuhanga nâurukundo rwabo byabafashije kurushaho kwegerana kugeza bigeze ku rwego rwo guhamya isezerano imbere yâImana.
Chinon, aho ubukwe bwabereye, ni umujyi wâamateka nâubukerarugendo mu Bufaransa, uzwi ku nyubako za kera zirimo âForteresse Royale de Chinonâ, ahabereye ibiganiro byâingenzi mu mateka yâigihugu hagati ya Joan of Arc na Charles VII mu 1429. Uyu mujyi kandi uzwiho umuco, amasoko nâinzoga zawo za âChinon winesâ, ndetse ubarizwa mu murage wâIsi wa UNESCO.
Amanda na Jonas bahamije urukundo rwabo imbere yâImana nâimiryango yabo, basezerana gusangira ubuzima bwabo bwose mu byishimo nâamarangamutima menshi.



