Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, Sugira Ernest ubu ngubu ari we wamutwaye umutima.
Ni nyuma y’igitego uyu mukinnyi yatsinze ku mukino wahuje Amavubi na Togo mu irushanwa rya CHAN, cyatumye iyi kipe ikatisha itike ya ¼ cy’irushanwa.
Miss Jolly mu butumwa bugufi yashyize ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “My current crush, sugira ernest” bisobanuye ngo “uwo nihebeye ubu, sugira ernest” Yongeraho ati: “Ni ukuri nzamuha inka pe”
“My crush” ni ijambo rikunze gukoreshwa cyane mu rukundo, iyo umwe muri babiri (umuhungu cyangwa umukobwa) yakunze undi. Hari n’abarikoresha mu gihe bishimiye uwakoze igikorwa cyiza.
Uyu mukobwa si we wenyine wagaragaje ukwishimira uyu mukinnyi ndetse n’Amavubi muri rusange, nyuma yo kwegukana iyi ntsinzi bamwe babonaga nk’inzozi, cyane ko n’umuhanzikazi Noëlla Izere yanditse ubutumwa kuri uru rubuga abwira Sugira ati: “Basi uzantere inda.”
Abanyarwanda bashimiye Sugira Ernest watsinze igitego cyinjiza Amavubi muri 1/4 cya CHAN
Umukino wahuje Amavubi na Togo watangiye saa tatu z’ijoro ry’uyu wa 26 Mutarama 2021, atsinda ibitego 3 birimo icya Niyonzima Olivier (Seif), Tuyisenge Jacques n’agashinguracumu ka Sugira Ernest yatinze ku munota wa 65 w’umukino. Togo yo yari yatsindiwe ibitego bibiri bya Richard Nane na Bilali Akoro.
Muri iri tsinda ryari irya gatatu (C), Maroc ni yo yazamutse ari iya mbere ku rutonde, ifite amanota 7, Amavubi akurikiraho n’amanota 5. Togo yari ifite amanota 3 na Uganda yari ifite inota 1, yasezerewe.


