Screenshot_20250718-115346~2

Miss Muyango aricuza kuba yarabaye icyamamare

Sangiza iyi nkuru

Muyango Claudine, wamamaye mu Rwanda nyuma y’uko yitabiriye Miss Rwanda ndetse akaza no kuba umugore wa Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu w’Amavubi, yanditse ubutumwa burebure buhumuriza no gusaba imbabazi abakunzi be, yicuza kuba yarabaye icyamamare.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Muyango yavuze ku bikomere yatewe no kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga, ibinyoma byamuvuzweho, gutukwa no gutakarizwa icyizere n’abantu bigeze kumukunda.

Yagize ati: “Naciyemo mu binyoma, ibihuha, itotezwa ryo kuri internet, abantu banyita ibyo ntari. Ariko ndiho, ndacyariho. Kandi ubu noneho, ndagenda mfite umutuzo, ubumuntu n’intego.”

Mu butumwa bwe, Muyango yagarutse ku buzima bwo kumenyekana, aho yashimangiye ko nubwo bifite inyungu, ariko binagendana n’igihombo gikomeye ku mutima n’ubwenge bw’umuntu.

Ari: “Ubwamamare buraka. Burishyura. Ariko mbere yo kubwiruka inyuma, banza utekereze ku buzima bwo mu mutwe. Imbuga nkoranyambaga si ugukundwa gusa n’ibishashagirana. Ni igitutu, urwango rwinshi, n’imitwaro y’abatagukunda bazi gusa izina ryawe.”

Yagaragaje ko yicuza kuba yarakuriye muri rubanda itajya ibabarira, aho ikosa rimwe rituma wamburwa icyubahiro cyose: “Ndashimira abankomeje, abatarayobowe n’ibihuha. Mwambereye urumuri mu mwijima. Ndabakunda cyane.”

Muyango yanahumurije abakobwa n’abandi bose batekereza kuzaba ibyamamare, abasaba gutekereza inshuro ebyiri mbere yo kwinjira mu buzima bw’ubwamamare.

Ati: “Hari inzira nyinshi zo gutsinda no kubaho neza zitagomba gutakaza umutuzo wawe. Hitamo intego kuruta gukundwa.”

Mu gusoza, Muyango yasabye imbabazi abantu bose bashobora kuba barababajwe n’amakuru cyangwa ibihuha bamwumviseho: “Nta narimwe nigeze nshaka kuba intandaro y’agahinda cyangwa ipfunwe ku muntu uwo ari we wese. Ntabwo ndi intungane, ariko ndacyiga, ndacyagerageza kuba umuntu mwiza kurushaho.”

Ibi abitangaje nyuma y’amakuru yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yanze umugabo we, Kimenyi Yves babyaranye akajya kwikundanira n’abakobwa bagenzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *