Umuzamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yahundagajweho uruhuri rw’imitoma na Miss Uwase Muyango Claudine usanzwe ari umukunzi we, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.
Urubuga rwa Wikipedia rwerekana ko Kimenyi yavutse ku wa 13 Ukwakira mu 1992, ibisobanura ko kuri uyu wa Kabiri yujuje imyaka 28 y’amavuko.
Umukunzi we, Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryo mu 2019, yabaye uwa mbere mu kumwifuriza isabukuru nziza, mu butumwa bwuzuyemo imitoma yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ati: “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo w’igiciro gikomeye kurusha abandi bose nahuye na bo, ku ncuti yanjye iruta izindi, umwunganuzi, umuntu wanjye bwite, urutugu rwanjye negamira nkaruririraho n’umwana w’igitangaza wavutse uyu munsi.”
Miss Muyango yakomeje ati: “Warakoze kuba buri gihe utuma ngaragaza icyiza kiri muri njye, kandi warakoze buri gihe gukora uko ushoboye ugatuma numva ndi umuntu mwiza ( Ntabwo rwose ntekereza amajoro wamaze udasinzira kubera ibihe bibi nari ndimo, ndwaye, nananiwe gusinzira, wabaga uri kumwe nanjye, uri umwunganizi mpora Nsenga ngo ntazatakaza mu buzima bwanje).”

Miss Muyango ufata Kimenyi nk’uwo bahuje roho atifuza gutakaza mu buzima bwe, yashimiye umukunzi we ku kuba adahwema kumuha hafi mu bibi no mu byiza, amwizeza ko buri gihe asenga ngo ibyo biyemeje bizabe.
Ati: “Warakoze kuba uhari mu bibi no mu byiza. Warakoze gutuma ubuzima bwanjye buba ubw’agaciro. Warakoze kumpa umugisha binyuze mu rukundo rwawe no kungira umugore wishimye kurusha abandi mu Isi yose. Muri make uri impano Imana yampaye K (Kimenyi).”
Yunzemo ati: “Hanyuma mu gihe turi gutangirana umwaka wa kabiri, ese ushobora kwizera ko twavuye kure ugereranyije n’aho twatangiriye? Nyizera, rwari urugendo rudasanzwe ndi kumwe nawe…”
Ati: “Ndasenga ngo ibyo twifuje byose turi kumwe bizabe impamo. Nifuza indi myaka myinshi ndi iruhande rwawe. Mukunzi kuri uyu munsi w’agatangaza wizihiza isabukuru yawe, wumve ko umutima wanjye uri aho ubarizwa, rimwe na rimwe njya nibaza icyo nakoze kugira ngo mpabwe umugisha w’urukundo rw’umugabo nkawe. Warakoze kunyuzuza no kumenya kwishima nyabyo icyo ari cyo. Mukundwa mbuze icyo mvuga. Isabukuru nziza!”

Kimenyi Yves yamusubije amushimira ku kuba yaramubereye inshuti nziza.
Kimenyi na Miss Uwase Muyango bamaze umwaka urenga bakundana, gusa mu gihe bamaranye bakaba bataratinye kugaragarizanya urwo bakundana mu ruhame.


