Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yasabwe aranakobwa n’umukunzi we, Michael Tesfay mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye mu masaha ashyira saa tanu aho umuryango wa Tesfay wasabye umugeni mu muryango wa Kamali bakoresheje indimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye barimo abakobwa babaye ba Nyampinga b’u Rwanda nka Miss Jolly Mutesi na Miss Nshuti Divine Muheto, ndetse n’abandi benshi bahuriye mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Umuhango wasusurukijwe na Ruti Joel, Itorero Intayoberana, na NEP DJs.
Miss Naomie wari ufite abambariye barimo Miss Nshuti Divine Muheto (Nyampinga w’u Rwanda wa 2022), yishimiye ibirori byagaragaje umuco n’ubwiza bw’imisango y’Ubukwe nyarwanda.
Nyuma yo gusaba no gukwa, aba bombi bagiye gusezerana imbere y’Imana muri Women Foundation Ministries Kimihurura nyuma abatumiwe bakirwa ku Intare Conference Arena.
Miss Naomie yari yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Tesfay kuwa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024.
Ubu bukwe bukomeye bwakurikiye urugendo rw’urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana muri Mata 2022 ubwo Naomie na Tesfay bagaragazaga umubano wabo mu bitaramo no mu bikorwa byabereye mu Rwanda no hanze yarwo.
Amafoto



