Abantu batari bake ku rubuga nkoranyambaga rwa Twiter, bakomeje kwibaza ibikubiye mu butumwa Nyampinga w’ u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2021. Miss Nishimwe ahagana saa tatu yandikiye RIB avuga ngo ” Mwaramutse RIB, mwareba ubutumwa mbandikiye mu gikari.” RIB yasubije igira ati ” Urakoze Naomie. Reka tubikurikirane.” Naomie yasubije agira ati ” Murakoze.” N’ubwo atigeze yandika kuri Twitter, uko ikibazo giteye nk’ibisanzwe bimenyerewe, byatumye benshi bibaza icyaba kibaye kuri uyu mukobwa. Uwitwa Mutesi Jolly na we wabaye Nyampinga w’ u Rwanda, yabajije Naomie ati ” Ehhh miss, barakwibye.” Uwitwa Bazooka ati ” Umuntu ubivuze wagira ngo hari umuntu uguhohoteye!” Klepy ati ” Ni nde usagariye Nyampinga wacu w’ibihe byose?” Rudasumbwa ati ” Naomie utangiye kuregana.” Mugenwa Mark Abel, ati ” Ubwo witabaje umuvunyi na RIB uwakumenyereye aragowe kabsa.” Ni ubutumwa burebure BWIZA itashoboye kugarukaho bwose gusa icyita rusange ni uko bwibaza icyaba cyabaye kuri Miss Naomie Nishimwe. Ntibiramenyekana niba hari amakuru yatangaga amwerekeyeho cyangwa ari undi yatabarizaga uri mu makuba. Ubusanzwe RIB isaba abaturage kuyigana igihe bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose kugira ngo gikurikiranwe.


