2026-07-17T100945Z_51947653_RC2MFMAKFDCM_RTRMADP_3_IRAN-CRISIS-USA-1784358028

Missile na drone za Iran zarashe ibihugu byo mu Kigobe

Sangiza iyi nkuru

Intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye guteza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Tehran itangiye kurasa misile na drone ku bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu bifite umubano ukomeye na Washington.

Ibyo bitero kuri uyu wa Gatandatu byibasiye cyane cyane ibirindiro by’ingabo za Amerika, ariko hari n’ibikorwa remezo by’abaturage byangiritse, nk’uko Reuters yabyanditse.

Ibihugu byavuzwe cyane muri ibyo bitero ni Kuwait, Bahrain, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Oman na Jordan.

Iran ivuga ko igamije ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri ibyo bihugu, mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Amerika ku butaka bwayo.

Muri Kuwait ni ho hagaragaye bimwe mu byangiritse bikomeye.

Ibitero byangije igice cy’uruganda rutunganya amazi ava mu nyanja, uruganda rufite uruhare rukomeye mu gutanga amazi meza muri icyo gihugu gishingiye cyane ku mazi asukurwa mu nyanja.

Hari kandi inkongi yatewe n’ibisasu, ndetse n’ibice by’ibikoresho bitanga amashanyarazi byangiritse, nk’uko New York Post ibivuga.

Igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko cyashwanyaguje zimwe muri misile na drone zari zerekeje ku butaka bwa kiriya gihugu, ariko ibitero byageze no ku basirikare bamwe.

Muri Bahrain ho hasanzwe haba icyicaro gikuru cy’amato ya Amerika mu karere k’Ikigobe, Iran yavuze ko yibasiye ibikorwa bifitanye isano n’ingabo za Amerika.

Bahrain yatangaje ko yakoresheje ubwirinzi bwo mu kirere nyuma yo kubona ibitero byari byerekejwe ku butaka bwayo.

Qatar na yo yahuye n’ibitero bya misile na drone.

Iki gihugu kirimo ikirindiro cya Amerika cya Al Udeid Air Base, kimwe mu birindiro bikomeye bya Washington mu Burasirazuba bwo Hagati. Hari abantu bakomeretse kubera ibisigazwa by’ibisasu byaguye hasi.

Muri UAE na Oman, na ho havuzwe ibitero byerekejwe ku bikorwa bifitanye isano n’igisirikare cyangwa ibikorwa by’ingenzi byo mu karere.

Ibihugu byo mu Kigobe byakomeje kuvuga ko ibyo bitero bibangamira ubusugire bwabyo n’umutekano w’akarere.

Ibi bitero byabaye mu gihe Iran na Amerika biri kugabanaho ibitero bikomeye.

Amerika yakomeje kugaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Iran, mu gihe Tehran ivuga ko iri gusubiza yibasira ibirindiro bya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

Ikindi kibazo gikomeye kiri ku muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi itwarwamo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isi.

Impungenge z’uko iyi nzira ishobora guhungabana zamaze kugira ingaruka ku masoko y’ingufu ku isi.

Abasesenguzi bavuga ko kuba ibitero bitangiye kugera ku bikorwa remezo nk’amazi n’ingufu bishobora guhindura iyi ntambara ikava ku rwego rw’ibitero bya gisirikare gusa, ikagera ku kibazo kigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu Kigobe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply