Bwiza
ads

Moà¯se Katumbi yafungiwe iwe

Politiki•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 8 Mutarama 2024 saa 17:45
Iminota 1 yo gusoma
Moà¯se Katumbi yafungiwe iwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Moà¯se Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu yafungiwe iwe.

Ni nyuma y'uko urugo rwe ruherereye ahitwa i Kashobwe mu ntara ya Katanga rugoswe n'"abasirikare ndetse n'abapolisi benshi."

Katumbi kandi bivugwa ko bamubujije gusohoka iwe, nk'uko byanemejwe na Michael Tshibangu usanzwe ari umujyanama we.

Uyu mugabo yafungiwe nyuma y'amasaha make yamaganye ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yatsinzwemo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeza ko yabayemo uburiganya, ibyatumye anasaba Perezida wa Komisiyo y'amatora muri RDC kwegura nta mananiza.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.