Uhagarariye Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’ i Burayi (EU) muri Liberia, Laurent Delahousse, avuga ko umurwa mukuru w’icyo gihugu, Monrovia uteye iseseme bitewe n’umwanda uharangwa. Laurent Delahousse avuga ko atumva uko Monrovia isa nabi kandi EU itanga inkunga ngo uyu murwa use neza, abantu barusheho kuba ahantu heza. Uyu mudipolomate yabivugiye mu nama yari yahuje ubutegetsi bw’Umujyi wa Monrovia, ayo yeruye ko ” Natangajwe n’ibyo nabonye ubwo nageraga hano.” Delahousse umaze umwaka muri Liberia, yagize ati ” Monrovia ni umujyi uteye iseseme, ni umjyi wanduye.” Uyu wigeze no kuba i Bujumbura nka ambasaderi w’u Bufaransa, ibinyamakurur byagarutse ku magambo ye aho yakomeje agira ati ” Mu mijyi myinshi nabayemo muri Afurika mbere yo kuza aha, uyu niwo mujyi wanyu ni wo wa mbere mbonye wanduye cyane.” Yasabye abayobozi gushaka umuti w’icyo kibazo no kwerekana uko bakoresha inkunga bahabwa yiyongeraho n’imisoro y’abaturage. Meya wa Monrovia, Jefferson Koijee, yavuze ko gukemura iki kibazo bigoye kuko kirimo abantu benshi gusa ngo bafatanyije, bazakomeza guhangana nacyo. Hari amakuru ko n’ubwo akayabo gahabwa umujyi wa Monrovia ngo use neza, bikiri ikibazo kugira isuku kuko imyanda imara iminsi irunze ku mihanda.


