Bwiza

Moscow: Intumwa za Amerika ziyobowe n’umukwe wa Trump zagiye guhura na Putin

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 12 Ugushyingo 2026 saa 09:18
Moscow: Intumwa za Amerika ziyobowe n’umukwe wa Trump zagiye guhura na Putin

Abahuza ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jared Kushner, umukwe wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, hamwe n’intumwa yihariye Steve Witkoff, basesekaye i Moscou nk’uko Ibiro Ntaramakuru byo mu Burusiya bibitangaza.

Ibiro ntaramakuru Interfax byatangaje ko "ku Kibuga cy’Indege cya Vnukovo, intumwa zihariye za Perezida wa Amerika, Jared Kushner na Steve Witkoff, zakiriwe, kuri uyu wa Kane, na Kirill Dmitriev, uhagarariye Perezida w’u Burusiya."

Bwiza News

Dmitriev yanditse kuri urubuga rwa X ati: "Twakiriye Steve na Jared i Moscow," anashyiraho ifoto ye asuhuzanya na Witkoff, mu gihe Kushner yari ahagaze iruhande rwabo.

Abo bombi bari bamaze iminsi ibiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho bari bitabiriye ibiganiro by’amahoro by’impande eshatu, Amerika, u Burusiya na Ukraine.

"Kimwe mu byagezweho ni uko twemeranyije gukora igikorwa cyagutse cyo kurekura imfungwa; umubare nyawo w’izo mfungwa ukazamenyekana ejo," ibi byavuzwe na Kushner nyuma y’uko ibiganiro byabereye i Abu Dhabi birangiye.

Bwiza News

Biteganijwe ko Kushner na Witkoff bazaganira ku bijyanye no kwinjiza abafatanyabikorwa bo ku mugabane w’u Burayi muri ibyo biganiro by’impande eshatu biriho ubu.

Nyuma yo guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, biteganijwe ko Kushner na Witkoff bazakomereza urugendo rwabo muri Irlande, aho bazahurira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.