Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh muri Cambodge, aho bitabiriye uruzinduko rw'akazi rw’iminsi ibiri, mbere yo kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) izabera muri icyo gihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwabaye ku butumire bw’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, ugomba kumwakira mu ngoro ye bakagirana ibiganiro.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo, Perezida Kagame azakirwa n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Umwami, anagirane ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Hun Sen, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary, na Minisitiri w’Intebe Hun Manet.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko hazasinywa amasezerano n’inyandiko z’ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Nyuma y’uruzinduko rwa Leta, Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 ya Francophonie, izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo mu bihugu 90 bigize uyu muryango.
Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye."
Iyi nama izaba ifite umwihariko ku Rwanda kuko ari yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa Francophonie, ku wa 16 Ugushyingo 2026, uzayobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine, kuva mu 2027 kugeza mu 2030.
U Rwanda ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie kuva mu 2019, akaba ashaka kongera kuyiyobora muri manda ya gatatu.
Mushikiwabo ahanganye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wo muri Roumania.
Amatora azitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahagarariye abanyamuryango 53 bujuje ibisabwa byo gutora.
Byitezwe ko bagomba kubanza gushaka ubwumvikane ku mukandida, ariko nibutaboneka hazakoreshwa amatora asanzwe, uzabona amajwi menshi atangazwe nk'uwatsinze.


