Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 07 Nzeri 2024, Komanda icyuye igihe wa Joint Task Force y’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Alex Kagame yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye, Maj Gen Emmy Ruvusha muri Mocimboa Dá Praia, Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique.
Uyu muhango wari witabiriwe na ba Komanda ba Task Force za Brigade, abayobozi b’imitwe ya Polisi, Abahuzabikorwa ba NISS n’abandi bakozi.
Ageze muri Mozambike ku itariki ya 20 Kanama 2024, Maj Gen E Ruvusha yamenyeshejwe uko ibintu byifashe Kandi akora ingendo zo kwimenyereza akarere Ingabo z’u Rwanda zishinzwe harimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.

Muri uyu muhango w’ihererekanyabubasha, Ubuyobozi bushya bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike bwashimiye ubucyuye igihe ku bw’umuhate bagize mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo.



One Response
Mozambike: Maj. Gen. Kagame yahererekanyije ububasha na Maj. Gen. Ruvusha
Ongeraho na chai