Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj-Gen Christovao Chume, yatangaje ko ibitero by’Ingabo za kiriya gihugu zifatanyije n’iza RDF mu mpera z’icyumweru gishize byahitanye ibyihebe 33.
Ni ibitero kandi byasize ingabo za RDF zigaruriye icyambu cya Mocimboa da Praia n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Gen Chume ubwo yavugiraga kuri Radio Mozambique ku mugoroba w’ejo, yavuze ko nta musirikare w’u Rwanda cyangwa uwa Mozambique wigeze akomerekera muri biriya bitero.
Yavuze ko nyuma yo kwigarurira Mocimboa da Praia yari imaze imyaka itanu mu maboko y’ibyihebe, ubu Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigiye gukurikirana ibyihebe mu duce twa Mbau na Siri I tugizwe n’amashyamba y’inzitane.
Ni uduce twombi dufatwa nk’igicaro gikuru cya ziriya nyeshyamba zivuga ko zigendera ku mahame y’idini ya Islam zayogoje intara ya Cabo Delgado.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yavuze ko kuri ubu RDF n’ingabo z’igihugu cye bari kwifashisha kajugujugu z’intambara mu guhiga ziriya nyeshyamba, ndetse zikaba ziniteguye kugota ibice byose ziherereyemo kugira ngo zitabona aho zisohokera ngo zihunge.
Kuva muri 2017 intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba za Islamic State, ibitero bimaze kugwamo abarenga 3,000 n’abarenga 820,000 bavuye mu byabo.
Uretse Ingabo z’u n’iza Mozambique ziri guhiga bukware ziriya nyeshyamba, ku wa Mbere w’iki cyumweru Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) na wo watangije ibikorwa bya byisirikare byo guhashya burundu ziriya nyeshyamba muri Cabo Delgado.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


