euilp6qxsaa5ukk.jpg

Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’intambara, ibya jenoside ndetse n’ibyibasira inyokomuntu muri Leta Zunze Ubumwe ubu rusigaye rushakisha Abanyarwanda 6 bashinjwa uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’ifatwa rya Kabuga Félicien ryo ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Bufaransa ndetse bikamenemezwa ko na Bizimana Augustin na we wari kuri uru rutonde, yapfiriye muri Repubulika ya Congo.

Ifatwa rya Kabuga wari umunyemari ukomeye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal ndetse n’urupfu rwa Bizimana wari umusirikare ukomeye icyo gihe, byatangajwe n’Urwego rw’ubutabera rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwitwa IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

Buri Munyarwanda uri kuri uru rutonde yashyiriweho miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika azahabwa uzatanga amakuru afatisha umwe umwe muri bo. Kubera ko nta watanze amakuru kuri Kabuga, nta muntu uzayahabwa ndetse nta n’uzahabwa aya Bizimana.

Ubu miliyoni 30 z’Amadolari y’Amerika ni zo zisigaye ziteganyirijwe abazatanga amakuru kuri aba batandatu.

Batandatu basigaye ni bande? Ni bantu ki?

Mpiranya Protais

euilp6qxsaa5ukk.jpg

Mpiranya yavukiye muri Prefecture ya Gitarama mu 1960. Ku butegetsi bwa Habyarimana, yari umusirikare wahawe amapeti ya S2 mu mutwe w’abarindaga Umukuru w’Igihugu (Presidential Guard), mu 1993 yahawe inshingano zo kuwuyobora, ahabwa ipeti rya S3.

Mpiranya ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994, aho yakurikiranaga imyitozo y’abaturirwaga kuyishyira mu bikorwa muri Prefecture za Ruhengeri, Cyangugu, Gisenyi,… mu bigo bya gisirikare bya Gabiro, Gako, Mukamira na Bigogwe.

Muri Kamena 2012, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifashishije ibitangazamakuru zatangaje ko zishaka abarimo Mpiranya bari barashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi na ICTR. Dosiye ya Mpiranya nayo yashyikirijwe IRM nyuma y’aho inshingano za ICTR zarangiriye.

Kayishema Fulgence

eullrznxsaadey4.jpg

Kayishema yavukiye muri Komine ya Kivumu muri Prefecture ya Kibuye mu 1961. Yari ashinzwe urwego rw’ubutabera rwa polisi muri Kavumu.

Kayishema afatanyije n’abarimo Meya wa Kavumu, bateguye inama zitandukanye maze bakusanyiriza muri Kiliziya ya Nyange abatutsi bageraga ku 2000 bari bahungiye mu nkambi zitandukanye muri iyi komine. Bahaye Interahamwe amavuta yo gutwikisha iyi kiliziya ndetse aba ‘Gendarmes’ n’abapolisi ba komine bahamisha amagerenade, abari mu rusengero baricwa.

ICTR yakuriranyeho Kayishema icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano nayo. Mu 2007 Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR yatanze igitekerezo cy’uko urukiko rwakohereza dosiye ye imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, byemewa muri Gashyantare 2012, bishyirwa mu ngiro muri Werurwe.

Ndimbati Aloys

etzlhk0xgaavrbm.jpg

Ndimbati yavukiye muri Komine ya Gisovu muri Prefecture ya Kibuye muri za 50 (1950). Yabaye Bourgmestre wa Gisovu kuva mu 1990, mu bubasha yari afite ashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside muri iyi Prefecture, ubuzima bw’abatutsi babarirwa mu 10,000.

Mu gihe jenoside yakorwaga muri Kibuye, abatutsi bahungiye mu misozi yo mu Bisesero, Ndimbati n’abarimo Charles Sikubwabo bataha amabwiriza Interahamwe, Gendarmes ndetse n’abapolisi ya Komine yo guhiga aba batutsi bari bahunze.

Ndimbati yahunze mu 1994, ICTR imukurikiranaho icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano nayo mu 1996. Mu 2002, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, zatangaje ko zishaka Ndimbati, zishyiraho n’aya mafaranga yo guha umuntu uzatanga amakuru atuma afatwa. Mu 2012, ICTR yashyikirije u Rwanda dosiye ya Ndimbati.

Munyarugarama Phénéas

etpry_lxgcmefsw.jpg

Munyarugarama yavutse mu 1948. Yari umusirikare ku butegetsibwa Habyarimana aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside mu 1994.

ICTR yamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi, dosiye ye ishyikirizwa IRM mu 2012 nayo ishyikiriza dosiye ye ubutabera bw’u Rwanda muri uwo mwaka.

Sikubwayo Charles

Sikubwayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Prefecture ya Kibuye muri za 40 (1940). Yabaye umusirikare mu ngabo za leta yo ku bwa Habyarimana (Ex-FAR) ndetse aba Bourgmestre wa Gishyita kuva mu 1993 kugeza mu 1994.

Sikubwayo ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Prefecture ya Kibuye kuva tariki ya 9 Mata 1994 kugeza muri Kamena 1994. We n’abarimo Ryandikayo bategetse ba Gendarmes, abapolisi ndetse n’Interahamwe guhiga abatutsi bari bahungiye mu nsengero zitandukanye nk’urwa Mubuga, ahiciwe ibihumbi ny’abatutsi bari bahungiyemo. Bategetse kandi ko abari bahungiye mu misozi ya Bisesero bicwa.

Mu 1996, ICTR yashinje ibyaha 13 birimo jenoside. Amerika yatanze amatangazo yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, ko iri gushakisha Sikubwabo. Mu 2012, ICTR yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda dosiye ya Sikubwabo.

Ryandikayo Charles

Ryandikayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Prefecture ya Kibuye mu 1961. Yari afite inzu icuruza amafunguro (restaurant) muri Mubuga muri iyi komine.

Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Kibuye, cyane cyane mu rusengero rwa Mubuga, rwaguyemo abatutsi bari bahungiyemo. Ryandikayo n’abarimo Sikubwabo Charles batanze amabwiriza yo kwica abatutsi muri Kibuye.

Mu 1996, ICTR yamukurikiyeho icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano, mu 2002 Amerika yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya itangaza ko iri kumushakisha. Mu 2012, dosiye ye yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda.

Ntibarafatwa

Kuva aba bose bahunga mu 1994, bagakurikiranwa na ICTR kuva mu 1996, bamwe dosiye zabo zigashyikirizwa IRM n’ubutabera bw’u Rwanda, mu 2002 Amerika ikaba yarashyize hanze amatangazo asaba gutanga amakuru yatuma bafatwa, baracyidegembya. Bakekwaho kuba bari mu bihugu bitandukanye nka Kenya, RDC, Congo,… ariko nta makuru aratangazwa yo kubaca iryera.

Hasigaye batandatu
Hasigaye batandatu

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?
    Hindura inkuru neza kuko nta meya wa kavumu wabayeho

    Ikindi ntiwakwihisha anaraso wamennye nzi neza ko isaha ni saha bazaboneka kdi bashyikirizwe ubutabera

  2. Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?
    Hindura inkuru neza kuko nta meya wa kavumu wabayeho

    Ikindi ntiwakwihisha anaraso wamennye nzi neza ko isaha ni saha bazaboneka kdi bashyikirizwe ubutabera

  3. Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?
    Nshaka umukobwa ukeneye gukundwa nogukunda muburyo buri serious,wanga kujarajara birimuri kamereye kuko nanjye ndabyanga, afite hagati ya 1m.70,hagati ya 23-26years,afite nibura Secondary6 cg University,akunda gusenga,hagati ya 6oKg na 65kg,hasi hanini munda zero,inzobe,tugakundana tukazarambana kdi avugisha ukuri.0785456969.

  4. Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?
    Nshaka umukobwa ukeneye gukundwa nogukunda muburyo buri serious,wanga kujarajara birimuri kamereye kuko nanjye ndabyanga, afite hagati ya 1m.70,hagati ya 23-26years,afite nibura Secondary6 cg University,akunda gusenga,hagati ya 6oKg na 65kg,hasi hanini munda zero,inzobe,tugakundana tukazarambana kdi avugisha ukuri.0785456969.

  5. Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?
    Nshaka umukobwa ukeneye gukundwa nogukunda muburyo buri serious,wanga kujarajara birimuri kamereye kuko nanjye ndabyanga, afite hagati ya 1m.70,hagati ya 23-26years,afite nibura Secondary6 cg University,akunda gusenga,hagati ya 6oKg na 65kg,hasi hanini munda zero,inzobe,tugakundana tukazarambana kdi avugisha ukuri.0785456969.

  6. Mu Banyarwanda Amerika yashyiriyeho akayabo ngo bafatwe, hasigaye 6; ni bande?
    Nshaka umukobwa ukeneye gukundwa nogukunda muburyo buri serious,wanga kujarajara birimuri kamereye kuko nanjye ndabyanga, afite hagati ya 1m.70,hagati ya 23-26years,afite nibura Secondary6 cg University,akunda gusenga,hagati ya 6oKg na 65kg,hasi hanini munda zero,inzobe,tugakundana tukazarambana kdi avugisha ukuri.0785456969.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *