DRC irimo gusuzuma ingaruka z’amasezerano y’abimukira yagiranye na Washington. Itsinda rya mbere ry’abantu, bakomoka muri Peru, Colombia, na Equateur, bageze i Kinshasa ku itariki ya 17 Mata. Hafi ya bose ariko barahavuye.
Nk’uko Minisitiri w’intebe wungirije Jacquemain Shabani abitangaza, ngo mu bimukira cumi na batanu birukanwe muri Amerika kandi bageze i Kinshasa ku itariki ya 17 Mata, umwe gusa ni we usigaye muri DRC. Umunyakolombiya utaragenda, na we yatangiye kwitegura kuhava.
Kuva bagera mu gicuku ku kibuga cy’indege cya Ndjili, aba bimukira babarizwaga muri Venus Village, inzu ya hotel iri mu nkengero za Kinshasa, icungwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka (IOM).


