Mu butayu bwo muri leta ya Nevada mu mpera y’icyumweru gishize, habonetse indi nkingi y’amayobera mu zizwi nka monolith iteza kwibaza icyo ari cyo n’uwaba ari inyuma yacyo.
Iki kintu cyabonywe na polisi y’umujyi wa Las Vegas, yavuze ko yakibonye irimo gushakisha mu gikorwa cy’ubutabazi ahitwa Las Vegas Valley.
Igipolisi cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga kiti: “Tubona ibintu byinshi bidasanzwe…ariko nimurebe iki!”
Iyi nkingi yabonetse mu butayu bwo muri Nevada mu mpera z’icyumweru gishize yibukije izindi nka yo zabonetse mbere.

Iyi nkingi ndende, ya mpande enye, igarura urumuri, yabonetse ku gasongero k’agasozi abantu bajya burira kari mu rugendo rw’isaha imwe mu majyaruguru y’umujyi wa Las Vegas.
Mu ifoto yatangajwe na polisi yaho, iyi monolith isa n’ishinze ahantu hari ubutaka bukakaye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
“Ni gute yageze hariya hejuru?”, ni ko igipolisi cya Las Vegas cyabajije ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi monolith ifite uburyo isa n’izindi zagiye ziboneka mbere muri Amerika n’ahandi ku isi.
Ariko kugeza ubu nyinshi muri zo ibyazo biracyari amayobera.
Hari ibivugwa na bamwe – bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n’ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), babisanisha n’ibiri muri filimi yo mu 1968 yitwa ‘In 2001: A Space Odyssey’ irimo za monoliths.
Nyinshi muri monoliths zarabuze nyuma y’iminsi micye zibonetse, kandi ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n’impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah mu myaka ine ishize.
Mu 2021 inkingi nk’izi zabonetse ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, mu Bwongereza ku kirwa cya Isle of Wight, ndetse no murwa mukuru Kinshasa wa DR Congo, iyi abaturage baho bahise bayitwika.

Abanyekongo bo bahise bayitwika


