Benshi batekerezaga ko ubutinganyi bukorwa ku bantu bahuje igitsina, ariko siko bimeze, kuko mu gihugu cya Botswana intare zingabo zafotowe zirimo kwimanya ku manywa y’ihangu.
Umufotozi wafashe ayo mafoto bimugoye, ubwo yabonaga izo ntare zitsiritanaho bya hato na hato, yagumye hafi aho asa n’uwubikiriye , bidatinze imwe itangira kurira ngenzi yayo.
Nk’uko urubuga Howwe rubivuga, ngo izi ntare 2 zanze gukurikira iz’ingore aho zari zagiye mu gace ka Mopani Woodland, ahubwo zisigara zikina ari nako zitsiritanaho .
Gusa Nicole Cambre wafashe ayo mafoto yavuze ko nyuma haje kuza intare y’ingore, ariko ngo izo ntare ntacyo byari bizibwiye, yewe nta n’ibyuyumviro zari ziyifitiye ahubwo zakomeje ibyazo.
Yagize ati “ iyo ntare y’ingore, yasaga n’ihaka yakomeje izenguruka iruhande rwazo ntizayitaho. Gusa ni ubwambere nabonye intare z’intinganyi.”
Abahanga mu bijyanye n’ibinyabuzima bavuga ko ngo ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ubutinganyi bw’inyamanswa bwavumbuwe ahagana mu mwaka wa 1500.
Gusa mu nyamanswa zagaragaweho iyo myitwarire, intare ntizagaragayemo ahubwo higanzamo inkoko, injangwe n’izindi zitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com




