Mu gihe kitageze ku kwezi abasaga 100 bamaze gufatwa bakekwaho gutera inda abana

Sangiza iyi nkuru

Intara y’Iburasirazuba yatangaje ko abagabo 117 bakekwaho gutera inda abangavu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bagashyikirizwa inzego z’iperereza kugira ngo bazashyikirizwe ubutabera.

Guverineri w’intara, Emmanuel Gasana, yavuze ko ibyo ari bimwe mu bikorwa byahurijwe hamwe mu bukangurambaga bugamije kugira imidugudu itarangwamo ibyaha, byibanze ahanini ku guteza imbere umuryango no gukemura ibibazo by’ingutu byugarije abaturage, nko kwangiza abana, kubyara imburagihe, guta ishuri, abana bo mu muhanda ndetse imirimo mibi ikoreshwa abana.

Nk’uko Gasana abitangaza ngo ubu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye bwa hafi n’abakorerabushake b’Inshuti z’Um?ryango bashinzwe kwita ku bana no kurengera umuryango, babiri bashyizwe mu midugudu yose y’igihugu.

Kuri uyu wa kabiri nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga, abahagarariye UNICEF na World Vision mu Rwanda bakiriwe na Guverineri Gasana kugira ngo baganire ku bikorwa byakozwe n’Inshuti z’Umuryango hamwe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera abana.

Lindsey yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba mu Ntara y’Iburasirazuba, hari ubushake bugaragara bwo gukurikirana abagabo basambanya abana, anashimira ko uturere n’intara bifata umurongo ukomeye kuri ibyo byaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *