Mu ishusho ya Kadahumeka, Donald Trump yagerereranyijwe n’umwenge w’ikibuno

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya, Chelsea Handler abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yandagaje Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa USA amugereranya n’umwenge w’ikibuno.
Uyu mukobwa w’imyaka 41 y’amavuko yagaragaje ifoto ye yambaye ubusa inyuma ku mugongo yanditseho amagambo agira ati: “ Trump ni umwenge w’ikibuno .”
W1
Ibi yabikoze yerekana ko ntacyo ashoboye kandi ko ibyo akora byose arushywa n’ubusa, gusa ngo asetsa abantu byo arabishoboye.
Si ibyo gusa kuko yakomeje azengurukana ishusho ya kadahumeka mu mujyi wa Mexico isa n’ishusho ya Trump, bisa nk’aho yasobanuraga ko ntaho batandukaniye.
W2
Abantu bagera ku 10 by’umwihariko Chelsea yasangije iyo foto ye yambaye ubusa, 7 muri bo bahamije ko ari ukuri abandi 3 bavuga ko yamuharabitse bikomeye.
Akimara gukwirakwiza iyo foto yanditseho ayo magambo, mu rwenya rwinshi ngo asa nk’umubyina ku mubyimba, yavuze ko Trump naramuka atowe atazamukira ko yahita amuhana by’intangarugero.
W4
Uyu munyarwenya yamwandagaje yunga mu rya bagenzi be b’ibyamamare, aho baherutse kwihanangiriza Trump bavuga ko adateze kuzaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
W3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *