Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ngo atungwa n’amafaranga 600 ku munsi angina n’ibihumbi 18 ku kwezi mu gihe abahabwa inguzanyo yo kubatunga bahabwa amafaranga 25,000 bagasigarana 1000 gusa havuyemo n’icumbi ry’amafaranga 6,000.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro Komisiyo y’uburezi, umuco, urubyiruko n’ikoranabuhanga iri kugirana n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, aho hari kurebwa uburyo ibyo yigisha bihuzwa n’isoko ry’umurimo.
Abadepite babajije abayobozi ba UR uburyo ikora kugira ngo ibashe kwinjiza amafaranga biturutse mu bikorwa ikora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gusubiza iki kibazo, Dr Muligande Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya UR, yavuze ko hari inzitizi zikomeye zituma itabasha kwinjiza amafaranga.
Yavuze ko UR ifite amacumbi menshi, aho yiganje i Huye, hakaba nta mafaranga agaragara avamo bitewe n’uko ayo abanyeshuri bishyura ari make cyane bitewe n’ubushobozi bwabo. Yongeyeho ko ayo macumbi anashaje, ku buryo kuyabamo ku banyeshuri biba ari amaburakindi.
Uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bahabwa inguzanyo yo kwiga muri UR baba bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe. Ibyo byiciro ngo umuntu ntaba anabasha kuba yakwigurira Mituelle de Santé.
Avuga ku mafaranga abanyeshuri bahabwa abatunga angana n’ibihumbi 25 ku kwezi yagaragaje ko umunyeshuri yishyura icumbi amafaranga 5000 cyangwa 6000.
Iyo havuyemo amafaranga y’icumbi hasigara ibihumbi 19, aba agomba kuryamo ndetse n’utundi dukoresho dukenerwa.
Yavuze ko mu kurya k’umunyeshuri, atungwa n’udushyimbo ndetse n’umutsima, aho ngo bisaba ko arya amafaranga 600 ku munsi. Bishatse kuvuga ko ku kwezi umunyeshuri wa UR arya ibihumbi 18.
Mu mafaranga yose aba yakoreshejwe ngo hasigara amafarnaga 1000 gusa, aho ngo aba ari yo akoresha mu gufotoza inyandiko z’amasomo, kugura isabune ndetse n’ibindi.
N’ubwo amafaranga 25 abanyeshuri bahabwa buri kwezi bigaragara ko ari make ngo hari n’igihe imiryango baturukamo baba bashaka amakiriro kuri utwo duhumbi, nk’uko Dr Muligande yatwise.
Ahandi UR yagakwiye gukura amafaranga ni mu banyeshuri bayo bigenga, aho ngo kuri ubu bagabanutse bitewe n’uko abahaza bigaga amasomo atari aya siyansi. Bikaba kuri ubu ngo bigoranye kuko abamaze kuyarangizamo ari benshi bigatuma no ku isoko ry’umurimo ari benshi cyane nk’uko iyi nkuru dukesha Izuba Rirashe ikomeza ivuga.
Kaminuza ivuga ko igihangayikishijwe n’ingengo y’imari ihabwa, aho kugeza ubu ikiri mu bibazo by’amafaranga. Ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi itanga.
Muri ibi biganiro hari kugaragazwa ko ubushobozi buke bwa UR butuma abanyeshuri batabasha kujya muri za stages ndetse hakaba hanabura n’imodoka zibajyana.
Abayobozi bari guhabwa ijambo bo muri za Koleji zatandukanye za UR bari gusaba abadepite kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibibazo ifite bibashe gukemuka.
Mu minsi ishize iyi kaminuza yavuze ko igiye gutangiza ubukangurambaga kugira ngo abayizemo bajye bayibuka ndetse banayitere inkunga.
Dr Rose Gasibirege, Umuyobozi ushinzwe guhuza Kaminuza y’u Rwanda n’abayizemo avuga ko kugeza ubu babarura abantu bagera ku bihumbi 80 bize muri iyi kaminuza, aho ngo bagomba kwibutsa ko ari yo bakomokamo
Abize muri UR babarwa hashingiwe ku barangije bose mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, KIST, KHI, KIE, ISAE Busogo ndetse n’ayandi mashuri, byose byahurijwe hamwe bikabyera Kaminuza y’u Rwanda.
Mu minsi ishize ubwo UR yari yitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande yavuze ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n’akaga k’ubukene byanatumye inanirwa kubasha guhemba abakozi bayo.
Dr Muligande yanavuze ko ahandi bagakwiye gukura amafaranga ari mu bikorwa by’ubushakashatsi ndetse n’amasezerano bagirana n’izindi nzego (consultancies), aha ngo UR iba itagamije amafaranga cyane, ahubwo ireba akamaro ifitiye rubanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


