images.jpg

Mu mateka: Umusekirite yatumye Perezida wa Amerika yegura ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Umusekirite w’umwirabura, Frank Willis warindaga ku nyubako z’ibiro bya Watergate mu Mujyi wa Washington yakoze igikorwa cyatumye Perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon yegura ku mirimo kuwa 9 Kanama mu 1974.

Uyu musekirite kuwa 17 Kamena 1972 saa sita n’igice z’ijoro, yari yaraye ku nyubako ya Watergate. Yanyarukiye ahaparikwaga imodoka agenda areba uko byifashe. Nta kidasanzwe yabonye uretse ko yabonye udushashi tumatira bahambiza amakarito (tapes), turi ku iserire ya rumwe mu nzugi zo ku muryango wo hasi ujya mu nyubako yari arinze.

Mu byiswe Watergate scandal, urubuga History ruvuga ko Frank yabonye ntacyo bivuze kuko yaketse ko ari abakora amasuku nk’uko basanzwe baza gukora mu ijoro, mu gihe abakozi batashye. Yaketse kandi ko hari abari gukora imirimo yo gusana.

Yabwiye The Guardian ko byari ibisanzwe ko muri iyi nyubako habagamo imirimo y’ubwubatsi mu ijoro. Gusa ngo we utwo dusashi yadukuye ku rugi, akomeza kugenzura uko umutekano wifashe.

Gusa ngo ubwo yagarukaga mu isaha imwe yasanze twasubijwe ku rugi ahita atabaza polisi kuko ngo yumvaga hari ikintu kidasanzwe kirimo kuba muri iyo nyubako.

Muri yi nyubako ya watergate ni naho hakoreraga inyubako yakoreragamo ibiro by’urwego rw’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka ry’Abademokarate (DNC) kandi byari igihe hitegurwa amatora.

Muri iryo joro hafashwe abantu batanu bemeye ko bari bagiye gushyira udukoresho dufata amajwi mu biro by’abademokarate kandi ko Perezida Nixon abizi neza. Icyari kigamijwe ni ugutata no kumviriza Abademukarate.

Hatangijwe iperereza bigragara ko Perezida Richard Nixon wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani ahamwa n’ibyaha birimo kubangamira iperereza yakorwagaho, gukoresha nabi imbaraga n’ubushobozi ahabwa n’amategeko, guhonyora ubutabera ndetse no gusezugura kongere ya Amerika.

Perezida Nixon bimuyobeye, yahisemo kwegura gusa kuwa 8 Nzeri 1974, uwamusimbuye Gerald For yaramubabariye.

Willis byamuhaye ubwamamare nk’uwabaye intandaro y’ukwegura kwa Perezida Richard Nixon.

images.jpg

Frank Willis watumye Perezida Nixon yegura.

Ku rundi ruhande Frank Willis yabwiye The Guardian mbere y’urupfu rwe ku myaka 52 muri Nzeri 2,000 yavuze ko igikorwa yakoze cyirengagijwe ahubwo akaba ari we utungwa intoki nk’umunyabyaha.

Ntacyo byamumariye ahubwo byamukururiye abanzi mu Barepubulikani n’abandi batashakaga kwiteranya n’ubutegetsi bamwima akazi. Ku bw’igikorwa yakoze, yongejwe amadolari ya Amerika 2.5, ava kuri 80 ku kwezi aba 82.5 gusa ndetse ntiyanazamurwa mu ntera mu kazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *