Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Leta imaze gutanga miliyoni zirenga 346 mu mezi atatu ashize zo gukemura ibibazo bitandukanye byatewe n’ibiza bikomoka ku mvura yaguye mu buryo budasanzwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu 11 Gicurasi 2018, Minisitiri Ngirente yavuze ko aya mafaranga yakoreshejwe mu kugoboka abasenyewe amazu, gutanga ubufasha bw’ibanze ndetse no gufasha ababuze ababo bitewe n’ibiza.
Yagize ati ”Kuva mu kwezi kwa mbere tumaze gutanga miliyoni 141 frw zo kugura ibikoresho birimo amabati yo kubaka inzu z’abaturage. Hatanzwe miliyoni zirenga 200 zo kugura ibikoresho by’ibanze ndetse na miliyoni eshanu zo gufasha ako kanya uwaburiye uwe mu biza”.
Yakomeje avuga ko Leta mu bushobozi buke ifite hari gahunda yo kwimura abaturage batuye mu manegeka bagatura neza.
Ati “Iyaba twari tubishoboye twafasha abantu bose tukabimura mu gihe gito, bagatura heza. Ariko na none ku bushobozi bwacu uko bungana tugenda twimura umubare runaka ku mwaka. Ubusanzwe twari dufite imiryango ibihumbi 40 ariko aho ibiza biziye imibare yariyongereye. Ndizeza Abanyarwanda bose ko Leta ifite gahunda yo gutuza abantu bose neza, gusa ntibikorwa umunsi umwe”.
Min. w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hari uburyo burambye bwateganyijwe bwo gukemura ikibazo cy’imiturire yo mu manegeka mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Ati “Ku buryo burambye, hari gahunda yo gutuza abantu ku mudugudu yari isanzweho, hari ‘IDP models’ ziri muri buri karere aho tugerageza kubaka inzu zizamara igihe, zirambye dutuzamo abantu. Iyi ni gahunda tuzakomeza gushyiramo imbaraga n’ubwo tutazubakira umunsi umwe kubera ubushobozi bw’u Rwanda”.
Yahakanye ko nta muturage wimuwe ku ngufu kandi asaba Abanyarwanda kumva inama z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bijyanye n’amanegeka kugira ngo hirindwe ibiza bishobora kubatwarira ubuzima.
Ibiza byatewe n’imvura bimaze guhitana abasaga 200, byangije imitungo y’abaturage ndetse binasenya ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibiraro. Kugeza ubu nta mibare ihamye Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) iratangaza mu gihe ivuga ko ibarura ry’ibyangijwe n’iyi mvura idasanzwe rigikomeje.


Masengesho Rugira Fred/ Bwiza.com


