ubutumwa Knoweless yageneye Clement

Mu mitoma iteye Ubwuzu Knowless yifurije umugabo we Clement isabukuru nziza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu Munsi tariki 1 Nzeri nibwo Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, yatunguwe n’amagambo y’urukundo yavuzwe n’umugore we Knowless amwifuriza isabukuru nziza.

ubutumwa Knoweless yageneye Clement
ubutumwa Knoweless yageneye Clement

Buri tariki ya 1 Nzeri, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music, Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari inshuro ya 5 ayizihije ari kumwe na Butera Knowless nk’umugore n’umugabo.

clement yijihije isabukuru y'amavuko
clement yijihije isabukuru y’amavuko

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Knowless Butera yabwiye Clement ko ari umugisha waje mu buzima bwe, kandi amwibutsa ko amukunda cyane.
Yagize ati “ Nshuti DARAGO, wambereye umugisha muri iyi myaka yose. Sinigeze nifuza umwunganizi mwiza tujyana mu rugendo rw’ubuzima. Nkwifurije ko isabukuru ya we n’ubuzima bwawe byaba byiza nk’uko na we uri mwiza. Isabukuru nziza ndagukunda, ufite umutima mwiza.”

Knowless na Clement
Knowless na Clement

Ishimwe Clement na Butera Knowless bamaze imyaka 5 bashakanye, ubukwe bwabo bwabaye kuwa 07 Kanama 2016. Kuri ubu Clement na Knowless bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *