Myugariro Sergio Ramos, yamaze kwakirwa na bagenzi be mu myitozo y’ikipe ye nshya ya Paris Saint-Germain.
Mu cyumweru gishize ni bwo uyu munya-Espagne wahoze ari Kapiteni wa Real Madrid yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira PSG, nyuma y’imyaka 16 ari umukinnyi wa Madrid.
Amafoto PSG yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana Ramos yakirwa na bagenzi be, mbere yo gutangira imyitozo yo kongera ingufu.
Ramos wari wambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda mu mugongo, yagaragaye ahoberana n’abarimo Keylor Navas bahoze bakinana muri Real Madrid, umunya-Espagne mwene wabo Ander Herera na Achraf Hakimi bakinanye igihe gito muri Real Madrid.







