Mu myaka 30 ishize abafite umubyibuho ukabije ku isi bikubye kane

Sangiza iyi nkuru

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abongereza , igaragaza ko abantu miliyari batuye isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Ibitangazamakuru The Lancet kivuga ko abagera muri miliyoni 880 mu bibasiwe n’umubyibuho ari abakuze naho miliyoni 159 ari abana.

Ahari abantu benshi bafite iki kibazo ni muri Tonga no muri American Samoa ku bagore naho ku bagabo ni muri Nauru na American Samoa, aho abagera kuri 70-80% bakuze bafite umubyibuho ukabije.

Ibigo n’imiryango mpuzamahanga atangaza ko umubyibuho ukabije ari kimwe mu bihangayikishije isi.Ubushakashatsi bwa 2022 bugaragaza ko zimwe mu ngaruka ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo nka Cancer ,Diabet n’indwara y’umutima.

Raporo y’abahanga garagaza ko hagati ya 1990 na 2022, abafite umubyibuho ukabije bikubye kane mu bana n’abangavu. Mu bakuze, bikubye hejuru ya kabiri mu bagore na gatatu mu bagabo.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa 10 mu kugira abagabo bafite umubyibuho ukabije ndetse n’uwa 36 mu bagore.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko imibare mishya ikangurira abantu kwirinda no kugenzura umubyibuho ukabije bakiri bato.

Umuyobozi w’iri shami avuga Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko kwita ku ndyo y’uzuye no gukora imyitozo ngororamubiri ari igisubizo kirambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *