Nyuma y’imyaka ir enga 15 baririmbira Imana nk’umuryango, ku nshuro yabo ya mbere Ipfundo ry’Amahoro bagiye gutaramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.
Iki gitaramo giteguranywe ubuhanga dore ko aba basore uko ari batanu buri wese ari umuhanga bikomeye ku cyuma cya muzika.

Aba basore bayobowe na mugenzi wabo, Aaron Ndayishimiye ari nawe ufata indangaruramajwi akayobora umuziki uyunguruye kandi wumutse, bazataramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015, ku rusengero rwa ADEPR Kinamba, haruguru gato ya Banki y’Abaturage yo ku Kinamba.
Iki gitaramo giteganijwemo umwanya uhagije wo kuramva no kwirebera impano idasanzwe aba basore babyirukanye yo gukorera Imana mu ndirimbo zihimbitse gihanga, kizatangira saa saba z’amanywa.

Amavu n’amavuko y’Ipundo ry’Amahoro
Byose bijya gutangira, mu mwaka w’ 1997 umubyeyi w’aba basore, Mazuru Philbert yigishije gucuranga gitari umukuru muri bo Iradukunda Clement, icyo gihe yari afite imyaka 4 y’amavuko atangira atyo kujya acurangira mu rusengero, yicaye ku gikombe cy’amavuta ya USA. Muri icyo gihe, babarizwaga aho bakomoka muri Butare, kuri ubu ni mu Karere ka Huye.
Hashize umwaka umwe, nibwo umuvandimwe wabo witwa Ishimwe Sam nawe yatangiye kwiga gitari, asanga mukuru we Clement bakajya bafatanya gucurangira Imana.

Uwitwa Aaron ari nawe ubayoboye avuga ko atigeze ahabwa amahirwe nk’aya bakuru be yo kwiga umuziki, kuko yakuranye amagara make. Gusa ngo umunsi umwe bicaye bataramiye mu rugo, ubwo basubiragamo umuziki wabo, ngo yarabatunguye aririmba ijwi batari bamwitezeho, ababyeyi be barumirwa, itsinda ryabo rivuka rityo, kugeza ubu.
Aba bavandimwe bagiye bataramira henshi mu matorero mu gihugu bacuranga bari kumwe n’umubyeyi wabo (Papa wabo), ndetse bakaririmba, uwababonaga wese yaterwaga ubwuzu n’impano ikomeye n’ubuhanga bafite bwo gucuranga ibikoresho bya muzika, kandi bakiri bato.
Kuri ubu Ipfundo ry’Amahoro baragutse bikomeye kuko bafite indirimbo zigera kuri 50 zitunganije neza, bagiye imicurangire yabo, ndetse bongeyemo na bagenzi babo bacuranga ibindi bikoresho birimo inanga (piano) ndetse n’ingoma (drums).
Icyo Ipfundo ry’Amahoro rigukeneyeho
Nk’uko twatangiye tubivuga hejuru, aba basore bamaze imyaka irenga 15 baririmbira Imana, ariko iki ni cyo gitaramo cy’umwihariko cyabo cya mbere, kandi ni wowe bagiteguriye.
Barasaba umwanya wawe, ngo uzaze kwifatanya nabo muri iki gitaramo kizatangira saa saba zuzuye kigasoza saa kumi n’ebyiri.
Iki gitaramo kandi kizagararamo izindi korali zizafatanya n’Ipfundo ry’Amahoro guhimbaza Imana, izo ni Ebenezer n’Amahoro zombi zo kuri ADEPR Kinamba.
Nk’uko Aaron abyemeza, uzakererwa iminota mike azahomba, kuko biteganijwe ko igihe kizubahirizwa bikomeye, kandi ngo uzahagera wese azanyurwa kuko bizeye neza ko Imana yiteguye kuzagaragara muri cyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


