Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukurikije bimwe mu bikoresho byafatanwe Phocas Ndayizera n’ubusesenguzi bwakozwe n’inzobere mu bya gisirikare bwasanze bifite ubushobozi bwo kwangiza inyumako zikomeye.
Mu rubanza rwitiriwe umunyamakuru Phocas Ndayizera, ubushinjacyaha buvuga ko hari ibikoresho byafatanwe uyu munyamakuru byari bifite ubushobozi bwo guturika no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo by’u Rwanda nk’inzu zikomeye, ibiraro n’ibindi.
Inkuru ivuga ko mu rubanza ruheruka humviswe kandi ibiganiro by’amajwi byafatiwe kuri telefoni y’ushinjwa bigaragaza uko umugambi wo guhungabanya igihugu aregwa wari warateguwe neza.
Aya majwi yo kuri telefone yumvikanamo abantu babiri byavuzwe ko ari Cassien Ntamuhanga ufatwa nk’uwari ku isonga ry’umugambi wo guhungabanya ubutegetsi ndetse n’undi witwa Nsengimana Jean Claude wahimbwaga Tembo.
Muri aya majwi, Ntamuhanga yumvikana asaba Tembo kumushakira intambi zikunze gukoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu cyegeranyo cyakozwe n’abasesenguzi mu bya gisirikare ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjyacyaha, bemeje ko ibikoresho byose byafatanwe Ndayizera bifite ubushobozi bwo guturika ku kigero cyohejuru.
Ahawe umwanya, Phocas Ndayizera yakahanye ibivugwa n’ubushinjacyaha anemeza ko n’ibisasu bivugwa ko yafatanywe ari ibyo yitiriwe.
Umucamanza yagaragaje ko ibyo Ndayizera ahakana yabyemereye ubushinjacyaha mu nyandiko yashyizeho umukono. Ndayizera we avuga ko ibiri muri izi nyandiko byateshwa agaciro kuko yabisinye ku gahato.
Umwe mu baregwa muri uru rubanza Karangwa Eliaquim ni inzobere mu ikoranabuhanga agafatwa nk’uwari kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ituritswa ry’izi ntambi. Karangwa ahakana uruhare ashinjwa muri uyu mugambi dore ko we atanumvikana mu majwi yumvikaniye mu rukiko.
Urubanza ruregwamo Phocas Ndayizera na bagenzi be rumaze gusubikwa inshuro 2 , biteganijwe ko kuri uyu wa 25 Nyakanga aribwo rukomeza.


