Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iki Cyumweru yatangije Ikigo cy’igihugu gikoresha ubwenge bw’ubuhimbano (AI) mu gukusanya amakuru ku bijyanye n’ubuzima mu gihugu azafasha kuzamura uru rwego mu buryo bwihuse.

Perezida Kagame ari nawe uyoboye gahunda ya AU ku bijyanye no gutera inkunga urwego rw’ubuzima ku mugabane, ku itariki ya 4 Mata yitabiriye igikorwa cyo gusabgira ifunguro cyateguwe na Dr Senait, Visi Perezida wa gahunda z’isi yose za Fondasiyo ya Susan Thompson Buffett, cyahuje abaminisitiri b’ubuzima baturutse muri Afurika yose, ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima mu karere n’umugabane.

Muri uyu muhango haganiriwe ku kamaro ko kubaka gahunda nziza z’ubuzima z’igihugu binyuze mu nkunga z’imbere mu gihugu ndetse n’ubufatanye bwunguka.
Abitabiriye uyu muhango kandi bitabiriye itangizwa ry’Ikigo cy’ubuzima cy’u Rwanda, gikoresha ubwenge bw’ubuhimbano (Rwanda’s Health Intelligence Center).

Ni ikigo kizifashishwa mu gukusanya amakuru y’ubuzima aturuka mu baturage ndetse n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu, azifashishwa kugira ngo umutungo ukoreshwe neza kandi hakomezwe inzego z’ubuzima z’igihugu.


