Fondasiyo Nyafurika y’Ishuri ry’Imiyoborere (ASGF) ifite icyicaro gikuru i Kigali, ku wa Mbere yatangaje ko yatangije Ishuri nyafurika ry’imiyoborere rigamije gutanga inyigisho za politiki mpuzamahanga, ubushakashatsi na gahunda z’urushako; umunya-Nigeria Prof. Kingsley Moghalu agirwa umuyobozi waryo.
Prof. Moghalu yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Nigeria.
Uyu mugabo kandi asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi.
Nka Perezida wa mbere wa ASG, Prof Moghalu amaze imyaka 17 akora inshingano zinyuranye mu Muryango w’Abibumbye ndetse yigishije muri Kaminuza zikomeye nka Oxford yo mu Bwongereza, Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu ishuri rya Fletcher muri kaminuza ya Tufts.
Ishuri Nyafurika ry’imiyoborere ryashinzwe i Kigali yuma y’uko Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa 3 Mata 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na ASGF yo gushyira mu Rwanda icyicaro cyayo.
Kurishinga byagizwemo uruhare n’abayobozi bakomeye bo muri Afurika bafite intego yo guhindura imiterere y’ubuyobozi bw’umugabane.
Muri bo harimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.
Mu bandi bagomba kuyobora ASG harimo umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’imari (IFC) wahoze ari na Minisitiri w’imari n’ubukungu muri Senegal, Makhtar Diop, Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Hajer Gueldich usanzwe ari umwarimu muri kaminuza ya Carthage, Kishore Mahbubani wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza Nkuru ya Singapore, na Francis Gatare uyobora w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ku wa Mbere ubwo ririya shuri ryatangizwaga, Hailemariam Desalegn uri mu bagize igitekerezo cyaryo yavuze ko “igihe kirageze kugira ngo iki kigo gishinge imizi mu byifuzo bya Afurika. Ishuri ry’Imiyoborere Nyafurika rizaba ihuriro ryo kurera abayobozi bayobowe n’intego kandi bafite ibyangombwa byose mu guhangana n’ibibazo bikomeye umugabane ufite ndetse no kuvumbura amahirwe ufite yashimangira umwihariko wawo mu bikorwa mpuzamahanga.”
Yunzemo ati: “Iki ntabwo ari ikigo cyigisha gusa, ahubwo ni inzira iganisha ku buyobozi burambye bwa Afurika.”
ASG yashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri ku mugabane wa Afurika binyuze mu kungura abayobozi ubumenyi bakeneye, kugira ngo hubakwe ubuyobozi buhamye bw’ejo hazaza h’uyu mugabane.


