Alpha Mundolo usanzwe ari umukozi wa Kompanyi yitwa TRANSCO, yirukanywe mu kazi nyuma yo kumushinja ko akwirakwiza amacakubiri, gusuzugura ubuyobozi bwashyizweho na Perezida Tshisekedi ndetse n’icengezamatwara muri iyi sosiyete yakoreraga.
Taliki 26 z’ukwezi gushize , nibwo uyu Alpha yandikiwe ibaruwa imwirukana mu kazi,ubuyobozi bw’iyi kompanyi bukavuga ko ngo mbere yo kumwirukana bwabanje kumusaba ibisobanuro bw’ibyo ashinjwa ariko ngo arabasuzugura.
Gushinjwa agasuzuguro byasanishijwe no kuba uyu Alpha ari mubyara wa Corneille Nangaa washinze ishyaka Alliance Fleuve Congo wanabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora CENI bityo ko arimo gukora icengezamatwara rigamije gukurura ashyira mu byarawe.
Kuva Nanga yatangira ibikorwa bye byo kwihuza na M23, uyu mubyarawe ngo yakomeje kotswa igitutu mu buryo bw’amayobera hacyekwa ko yaba ashishikariza bamwe mu bakozi bagenzi be abashishikariza gushyigikira AFC.


