Umunyamakuru Robert Mugabe asanga abagize inteko ishinga amategeko bakwiye kumufasha kumvikanisha igitekerezo cye amaze iminsi ashyira ahagaragara ndetse avuga ko yagikoreye inyigo inanditse cy’uko abaturage bakwamburwa ubutaka bukajya mu maboko ya leta kugirango buzabashe kubyazwa umusaruro mu nyungu rusange nk’uko byakozwe mu bihugu bitandukanye birimo nka Israel.
Robert Mugabe avuga ko n’inteko ibishatse yazamutumira akayisobanurira iki gitekerezo cye ndetse akakibaha no mu nyandiko kandi yizeye ko cyakemura ibibazo by’imicungire mibi y’ubutaka no kutabyazwa umusaruro uko bikwiriye.
Ati “ Nabibasobanurira,..unyizere byarangira banyuzwe. Kuko hari ibintu byinshi bajya banyurwa bitanasobanutse…ibi mvuga nabitekerejeho mbishyira no mu nyandiko, ahubwo bamwe bamfashe muri iyi muvoma tubikore vuba byibuze abantu bacu ntibazabe mu bukene.”
Mugabe avuga ko icy’ingenzi kugirango ibi bizagerweho ari ukuganira n’abaturage ukabereka uko ikibazo kimeze, ukabereka uko kizakemuka abaturage babyumva.
Mugabe avuga ko gahunda y’ubuhinzi iramutse iteguwe neza, abantu ntibajye bahinga uko bishakiye, ari gahunda ishobora kurangiza ikibazo cy’ubukene mu gihugu avuga ko kigenda gifata intera.
Umva ikiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza TV hano
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Mugabe arifuza ko inteko yazamutumira akayisobanurira impamvu abaturage bakwiye kwamburwa ubutaka
uyu nawe arwaye mumutwe si muzima

iki gitekerezo nari maze iminsi nkibazaho mu mutima wange ubwo namaraga gusoma amateka ya Qatar nuburyo yaguze ubutaka muri Australie buvamo ibitunga abaturage bayo,nasomye uburyo gaz na peteroli byabo bateganya ko igihe byashize babeshwaho n,ubwenge(Imyigire).
natwe rero urebye uburyo leta ihangayikishwa n,imibereho yacu yuyu munsi nejo hazaza,ubutaka nibwo mutungo dusa naho ducungiraho bivuze ko leta iramutse ibugize ubwayo,igashyiraho amahame rusange Yo kububyaza umusaruro ndetse n,abashoramari b,abanyamahanga ntibapfe kubugura uko babonye ndetse mu gushora imari bagafatanya n,abanyarwanda rwose byqrushaho kuba byiza.Byaba na ngombwa leta ikajya igura nubutaka mu bindi bihugu.