Mu buzima burya iyo uzi umuntu unamenya uburyo umutwaramo, ni nayo mpamvu umugabo aba agomba kumenya twinshi ku mubiri w’umugore we kugirango anamunezeze mu gihe cy’akabariro, amwe mu mabanga umugabo yakagombye kumenya ku mugore we.
1.Mugabo, menya ko iyo umugore anyuzwe n’imibonano mpuzabitsina, umubiri we urekura imisemburo ikamwuzuramo, ituma yiyumvamo kandi akagirira icyizere uwamukoreye iyo mibonano.
Ni nayo mpamvu uzasanga umugore ababazwa nuko umugabo we ahita yigendera iyo bakimara gukora imibonano. Kandi nanone iyo umugabo arangije mbere y’umugore, umubiri w’umugore urekura indi misemburo ituma umugore agira ubushake bwinshi cyane bumara akanya gato nyuma bigatuma agira umushiha.
2. Mu gitsina cy’umugore habamo ubuhehere buke ariko buriyongera iyo umuteguye mbere yo gukora imibonano. Niyo mpamvu igihe utamuteguye uba ushobora kumubabaza ukaba wanamukomeretsa. Umugore nakubwira ngo : « Gira cyane » ntuzabyitiranye na : « Gira vuba vuba » abagabo bakunda kubyitiranya kandi umubiri w’umugore wo urabitandukanya. Ikindi nuko nyuma y’imibonano mpuzabitsina umugore ashobora kumva yokerwa mu gitsina, ibi bishobora guterwa n’isabune umugabo yoze cyangwa se bigaterwa n’amasohoro y’umugabo aba aryana. Umugore wawe nagira icyo kibazo uzahindure isabune woga, nikidakemuka nyuma y’icyumweru uzihutire kwa muganga (Wowe mugabo).
3. Amabere y’umugore ni igice gikomeye gikurura umugabo cyane, kuburyo niyo atabishakaga atanabitekerejeho ashiduka yakubiseho amaso. Ninayo mpamvu iyo umugore cyangwa umukobwa yikoze ku ibere cyangwa yambaye umwenda ushushanyijeho ikiganza ku ibere bishitura abagabo bakarebaho cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4. Iyo umugore ahaze cyane yujuje, umubiri we ntago uryoherwa n’imibonano mpuzabitsina nk’uko bisanzwe iyo adahaze. Niyo mpamvu usanga hari abagore badakunda kurya nijoro ahubwo bakinywera icyayi cyonyine.
5. Umugore iyo anyweye inzoga bituma atinda kurangiza. Uko anywa icupa rimwe yongeraho irindi ninako kunyurwa n’imibonano bigenda bigabanuka. Ninayo mpamvu mu ijoro rya buki iyo umugeni yanyweye cyane, ushobora gukeka ko utazamushobora kubera atajya arangiza.
6. Umugore iyo abwiye umugabo we ati : « Reka dutere akabariro » Umugabo ahita aba tayari igikoresho cye kigahita cyijya mu buryo nk’ako kanya. Ariko ku mugore ho siko bigenda. Umubiri w’umugore usabako ubanza kuwutegura na mbere cyane yuko utangira kumukorakora no gutangira gahunda. Bisaba ko umugore aba atuje, nta bibazo afite kandi ugatangira kumutegura mu mutwe hakiri kare.
7. Igitsina cy’umugore kiremye kuburyo mo imbere mu mpande ariho hamutera kunyurwa. Rero gutungamo ukajya ushyiramo ukuramo nta kintu kinini bimubwira. Niba ushaka gushimisha umugore wawe akanyurwa birasaba ngo uhindure inguni ujye ujomba mo imbere ahagana mu mpande uhinduranya.
8. Umubiri w’umugore hari amasaha amwe namwe uba umeze nk’usinziye nturyoherwe n’imibonano, hakaba andi masaha igitsina cye kiba kiteguye kuryoherwa. Ninayo mpamvu hari igihe utera akabariro nijoro umugore akanyurwa wagatera mu gitondo ntanyurwe akumva ntacyo bimubwiye.
Kugira ngo umugore wawe anyurwe uzacunge amasaha umubiri we uba wakangutse. Iyo umugore asinziye, singombwa kumunyeganyeza cyangwa kumukoma kugira ngo umutegure, ibyiza nuko utangira kumukorakora buhoro buhoro uhereye mu mugongo no ku ijosi kuburyo atangira gukanguka yumva yitegura igikorwa.
9. Burya umugabo ashobora gukirana n’umugore we kuburiri ari no kureba umupira w’ikipe afana kandi byose bikamushimisha akagira ubushake. Nyamara umubiri w’ umugore wo si uko uteye.
Umubiri w’umugore uba ushaka buri kintu cyose mu gihe cyacyo. Umugore niba umugabo we atangiye kumutegura, umugore akarangara akareba nk’akantu kuri televiziyo kakamusetsa, ashobora guhita atakaza ubushake kandi ntibunagaruke vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


