image_750x_6188f0507ab85_1_.jpg

Muganga Kagwira yadoze igikomere cy’uwo bahoze bakundana ahita atanga ikirego mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Evans Mutugi wo mu gace ka Meru muri Kenya yareze ibitaro byitwa Maura biri i Nairobi ahitwa Parklands nyuma y’aho akoze impanuka, agakomeraka ku mutwe, akododwa n’uwo bahoze bakundana, Rose Kagwira, akamudoda nk’udoda igunira.

Mutugi yareze kuwa 8 Ugushyingo avuga ko yadozwe igisebe bunyamaswa, bikozwe na Kagwira bigeze gukundana ukora ku bitaro bya Maura.

Mutugi avuga ko yihutishirijwe ku bitaro bya Maura nyuma yo gukora impanuka ya moto ku gicamunsi cyo kuwa 6 Ugushyingo, akajya ku bitaro agahabwa serivisi na Kagwira.

image_750x_6188f0507ab85_1_.jpg
Uko umu-ex we yamudoze byatumye atanga ikirego

Uyu wunganiwe na John & K company advocates mu mategeko arasaba Ksh miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400 (Frw asaga miliyoni 60).

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamaganye ibyakozwe n’uyu muganga, bavuga ko harimo n’akangononwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *