Mugisha Samuel usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.
Yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w’imyaka 29.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane BWIZA yari yatangaje inkuru y’uko Umumotari witwa Sangwa Olivier utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko Mugisha n’undi mugabo wavugaga ko ari afande muri RDF witwa Muyoboke Ezechiel bamukubitiye ku Gisozi, bakamumena ijisho bapfa ko abishyuje amafaranga y’urugendo.
Uyu mumotari yabwiye iki gitangazamakuru ko n’ubwo polisi yaje kubikurikirana ikabajyana kuri Sitasiyo yayo iri ku Gisozi, atizeye ko bakurikiranwa kuko ari “abantu b’abasitari, undi akaba yaba ari umusirikare wakunze kuvuga ko ari afande.”
Ati: “Nari ndi mu kazi ku Gisozi mu Gakinjiro (Gakiriro) mbona Mugisha Samuel ntari nanamenye ko ari we, kuko namumenyeye kuri polisi. Yari kumwe n’undi mugabo wambaye ikabutura y’umukara n’umupira w’umuhondo, baje mu modoka ariko batongana n’uwitwa Danny bari kumwe bisa nk’aho bapfaga umukobwa kuko bamugarukagaho cyane. Iyo modoka bahise bayivamo bashwanye, njye na mugenzi wanjye twari turi aho baratubwira ngo tubatware.”
“Ariko ndebye aba bombi bari basinze. Badusabye kubavana mu Gakinjiro tukabageza ku Kibanza ku Gisozi. Tugeze kwa Gakire tuzamuka, hari ibyo bavuganye, baratubwira ngo tusubire inyuma, dufata inzira igana ku Kagari ka Musezero. Twababwiye ko ubwo ari mu ijoro, batwishyura bakagenda. Habanje kuba impaka z’ayo baduha. Mugisha Samuel yavugaga ngo yasize aparitse benzi ye ngo agiye kumpa 600 ndabyanga, uwo musirikare yavugaga ngo imbwa y’umumotari ntikamusuzugure n’amafunzo yakoze. Twageze aho twemeranya ko bampa 600 yewe na 1000 bari bacyemeye, natsa moto ndagenda.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye BWIZA ko Mugisha na Muyoboke batawe muri yombi bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Ati: “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryacyeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.”
Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.


