Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko umugabo witwa Habiyaremye Eliel ahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashakanye maze rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya burundu. Iki cyaha akaba ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye.
Ubushijacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwari bwareze mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga Habiyaremye Eliel wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe.
Ibi bikaba byarakozwe ku italiki ya 29 Nyakanga 2018, ubwo Habiyaremye Eliel yatashye ubukwe hamwe na nyakwigendera wari umugore we witwaga Uwimana Epiphanie, batashye banyuze mu kabari basangira inzoga, barangije barataha bageze mu rugo batangira gutongana bapfuye ko umugore we yari yarasaruye ikawa n’ ibishyimbo arabigurisha amafaranga ayakoresha umugabo atayabonyeho.
Muri izo ntonganya nibwo uregwa yagize uburakari bukabije afata ishoka ayikubita nyakwigendera mu mutwe no mu gatuza ahita yitaba Imana.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa NPPA, Uru rubanza rwaburanishijwe ku wa 14 Kanama 2018, aho icyaha cyakorewe mu mudugudu wa Buterane, mu Kagari ka Tambwe, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’ Amajyepfo, imbere y’ abaturage n’ abayobozi batandukanye bo muri ako kagali.
Urubanza rwarapfundikiwe, urukiko rwemeza ko ruzasomwa ku wa 16 Kanama 2018, ari nabwo rwankatiye Elier igifungo cya burundu.


