Muhanga: Ibibazo by’ihohoterwa bicocerwa mu mugoroba w’ababyeyi

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Cyeza, buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi haba umugoroba w’ababyeyi, aho bagaruka ku ngo zibana mu makimbirane. Iyo miryango igirwa inama, buri muntu agategwa amatwi, bakumva uruhare rwe mu makimbirane, abateraniye aho bakabafasha gufata imyanzuro yubaka.
Uhagarariye inzego z’abagore mu mudugudu wa Busozi, akagari ka Kivumu, Gato Stephania atanga ubuhamya bw’uburyo umugoroba w’ababyeyi ugira umusaruro. Agira ati “Ingo zifite ibibazo tuzigaho, tukazigira inama”. Atanga urugero rw’umuryango umwe, agira ati “Umugore yafatanyaga n’abana gukubita umugabo, iwabo hahoraga induru. Umugabo yajya kurega bakamuseka. Twabwiye umugore ko yigisha abana imico mibi, yemera kubireka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muhanga/bwiza.com
Abinangira, n’abatitabira umugoroba w’ababyeyi nibo mbogamizi
Amakimbirane mu miryango yo mu murenge wa Cyeza, atizwa umurindi n’abayahishira. Umwe mu bagore bahohotewe ati “mbere sinajyaga mu mugoroba w’ababyeyi, mba nagiye gusenga. Ubwo nkasanga umugabo yaruhaze(urwagwa), agakubita nkaceceka. Bukeye abandi bagore babyumvaga baza kunsura, babimbajije ndabihorera, babajije umugabo yemera ko ankubita”.
Gato Stephanie, avuga ko uyu muryango wapfaga ko umugore yanga kuryamana n’umugabo, amwita umugizi wa nabi. Nyuma yo kuyoboka umugoroba w’ababyeyi, ikibazo cyari agatereranzamba cyarorohejwe. Gato ati “bombi bemeye kubana mu mahoro, buri umwe arara ukwe, ariko nibura barasangira ku meza, bagafatanya kurera abana”.
Gatete Rene, afite imyaka hafi 60, arubatse. Ubu ni umukozi wa CLADHO, afite n’uburambe mu birebana n’imibanire y’imiryango. Avugana na PAXPRESS ashima umwanzuro wafashwe n’umugoroba w’ababyeyi mu murenge wa Cyeza. Ati “Kubana imparakubiri biruta gutana, ibyo biratanga icyizere ko uwo muryango ufite igaruriro”. Ashimangira ko amakimbirane y’uwo muryango yarangiye, kandi ko baziyunga binyuze ku bana babo cyangwa abaturanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanzuro ariko uhabanye n’ingingo ya 207 y’itegeko no 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango. Iyi ngingo isaba ko abashyingiranywe bashinga umuryango ndemyabuzima kandi bakabana. Ariko kandi wubahiriza biboneye ingingo ya 203 y’iri tegeko, kuko iha abashyingiranywe inshingano yo kwita ku bana bazabyarana, babaha ibibatunga no kubarera bishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *