Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko bakeneye gukorerwa ubuvugizi nk’akarere kugira ngo bahangane n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Imirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Muhanga yose icukurwamo amabuye y’ agaciro. Henshi mu haboneka aya mabuye muri iyi mirenge acukurwa mu buryo butemewe n’ amategeko. Meya Kayitare yabwiye TV 1 ko kuba Kompanyi zicukura amabuye y’ agaciro zidahabwa ibyangombwa n’ akarere ndetse ntikanazigireho ububasha ubwo ari bwo bwose ndetse no kuba ibihano bihabwa abafatiwe mu bucukuzi butemewe ari bito, biri mu bitiza umurindi iki kibazo. Ati ” Urabona si twe duha ibyangombwa ziriya Kompanyi kandi nta n’ ububasha tuzifiteho. Icyakora iyo zikoze amakosa tukabibwira ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo kiraza kikazihagarika. Gusa ikibazo gikomeye dufite n’ icy’ abantu bavutse ba se na ba sekuru bakora mu birombe by’ amabuye y’ agaciro bakumva ko nta kindi kizabatunga,” Iyo rero ibi birombe bifunzwe bitewe nuko ari bo baba basanzwe babikoramo, baba bazi neza aho amabuye aherereye. Iyo inzego zibishinzwe zibafatiyemo zikabageza imbere y’ ubutabera, bajya kurangiza kuburanishwa bahita bataha kuko igihano gikuru ni igifungo cy’ amezi 2. Ibi rero na byo biri mu bitubangamiye ku buryo tubikeneyeho ubuvugizi.” Mu karere ka Muhanga Kompanyi zigera kuri 7 zicukura amabuye y’ agaciro zarahagaritswe nyuma yo gusanga hari ibyo zitujuje birimo ibyangombwa ndetse no gucukura amabuye mu buryo butemewe. Ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bukozwe mu kajagari butuma imisoro itinjira ndetse bukanangiza ibidukikije. Igikomeye ariko ni icy’ uko hari abagwa mu birombe byayo bamwe na bamwe ntibanabikurwemo. Mu Murenge wa Kabacuzi umwe mu yo muri aka karere ka Muhanga icukurwamo amabuye y’ agaciro biravugwa ko hari abagabo 2 bamaze amezi agera ku 8 bagwiriwe n’ ikirombe, ariko kugeza magingo aya bakaba bataragikurwamo.


