Muhanga: Umukozi wo mu rugo washinjwaga kwiba umwana yahamijwe icyaha arakatirwa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatatu ushize rwahamije icyaha Tuyishime Diane w’imyaka 18 wari umukozi wo mu rugo wibye umwana w’imyaka 4 yigeze kurera, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 2, agafungwa umwaka umwe muri Gereza, undi mwaka ukaba usubitswe mu gihe cy’umwaka.

Umumotari wakekwagaho ubufatanyacyaha we yagizwe umwere kuko nta mugambi wo kwiba umwana yari afite, akaba atari asanzwe aziranye na TuyishimeDiane.

Tuyishime Diane nyuma y’uko avuye mu rugo yakoragamo mu kwezi kwa 11/2019, bene urugo baje gutungurwa n’uko bongeye kuhamubona ku itariki ya 25/10/2020 ubwo umwana wabo yari yagize isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko, ariko ntibabitindaho, kuko yahise yongera aragenda.

Byageze ku itariki ya 12/2/2021 ubwo uwo mwana yari yagiye ku ishuri riherereye mu kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo bwabonye umukobwa uje kubabwira ko uwo mwana iwabo bamushaka, uwo mukobwa anifashisha umumotari wari umuzanye, ahamagara umuyobozi w’ikigo kuri telephone yiyise ise w’uwo mwana, asaba umuyobozi w’ikigo guha uwo mwana umukobwa yohereje kumutwara.

Amasaha yo gutaha ageze, nibwo hamenyekanye ko uwo mwana yibwe, batangira kumushakisha, hifashishijwe guhanahana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, umubyeyi umwe wari wabonye ayo mafoto yageze iwe mu rugo ahasanga uwo mwana, asanga uwamwibye amaze kuhamusiga, baramushakisha, basanga yihishe mu rutoki arafatwa, n’umumotari wari wiyise se w’umwana nawe aza gufatwa.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uwo mu motari yirireguye avuga ko Tuyishime Diane yamuteze badasanzwe baziranye, ndetse ko atari azi ko uwo mwana amwibye, na cyane ko yamusabye ubufasha bwo kumuhamagarira ku ishuri akiyita ise w’umwana kuko bari bamumwimye, nawe akagira ngo koko iwabo w’umwana bamumutumye.

Tuyishime Diane yahamwe n’icyaha yari akurikiranyweho cyo gutwara umwana mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 2, agafungwa umwaka 1 muri Gereza, undi mwaka umwe ukaba usubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, kuko yakoze icyaha ataragira imyaka y’ubukure.

Icyaha cyamuhamye kikaba giteganywa n’ingingo ya 151 al.2 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, akaba yagabanyirijwe ibihano hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 54 al.2 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *