Umuturage wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, Dacien Nyirinkindi arataka ko amaze amezi atatu abuze irengero ry’umuhungu we, Edouard Niyondamya mu buryo we avuga ko ari amanzaganya.
Uyu musaza yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko umuhungu we w’imyaka 34 yabuze ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa DUDU avuye i Muhanga (Gitarama) yerekeza i Kigali.
Amakuru afite ni uko Niyondamya ngo muhungu we yafashwe na polisi y’u Rwanda ubwo yageraga ku Ruyenzi, ashinwajwa gucuruza caguwa.
Nyirinkindi avuga ko yakurikiranye, akaza kubona imodoka y’umuhungu we ahitwa Masoro.
Ati “ Umwana wanjye naramubuze, naje gushakisha imodoka yari atwaye nayisanze i Masoro mu Mujyi wa Kigali. Namushakiye henshi.Nta sitasiyo ya polisi nta gezemo cyane zo mu Mujyi wa Kigali.”
Avuga ko yagiriwe kenshi inama yo kujya gushakira i Masoro ahakorera ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro rirwanya magendu, aha ngo yahaasanze imodoka y’umuhungu we ifite Purake RAA 391X gusa ngo bamusaba kujya gushakira ahaba inzererezi, i Gikondo kwa Kabuga.
Mushiki w’uwaburiwe irengero, Alexia Niyonteze wageze mbere i Masoro, yabwiwe na polisi ko aho musaza we yaba ari.
Ati “ Baratubiye ngo basanze imodoka iparitse yonyine nta muntu urimo bayitera break down iyijyana i Masoro. Batubwiye ko twakomeza gushaka, twazabatanga kumubona tukababawira nabo bazamutanga kumubona bakatubwira.”
Nyirinkindi avuga ko ibi byamubabaje. Ati “ Byaramababaje, nabitereyemo umutwe.Kubona ubura umuntu, ukamubura amanzaganya, ntubone n’aho aherereye ngo umenye niba hari icyo bazwa bijyanye n’icyaha yaba yarakoze ngo ahanwe bikurikije amategeko. Narababaye cyane, nahombye byinshi.”
Ku rundi ruhande, umwe mu nshuti ze utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yabonye Niyondamya yafashwe na polisi ari ahitwa kuri Ruliba, ngo yambitswe amapingu. Ntiyumva ukuntu bavuga ko batazi aho inshuti ye iherereye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntibwabashije kwitaba telefoni cyangwa ngo busubize ubutumwa bugufi VOA yohereje mu rwego kumenya icyo ruvuga kuri iki kibazo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingororamuco mu Rwanda, Bosenibamwe Aime yabwiye VOA ko atazi iby’iki kibazo gusa yasabye imyirondoro y’uwo bivugwa ko afungiwe i Gikondo, ngo amenye iby’ayo makuru.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuba umuhungu we yaba afungiwe i Gikondo, Nyirinkindi ntabyiyumvisha cyane ko ngo umuhungu we atari inzererezi.


