Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko umukobwa witwa Claudine Muhaweinamana Mukamurenzi wabonywe asambanyirizwa ku muhanda i Kisoro, ari Umunyarwanda wagiyeyo nyuma y’aho ababyeyi ye bapfiriye mu Rwanda, agasigara ari imfubyi. Muhawenimana w’imyaka 24 kuwa 2 Ugushyingo yafashwe amashusho ari gusambana n’uwitwa Pascal Hafashimana W’imyaka 29 ku muhanda uca kuri farumasi iri rwagati mu mujyi wa Kisoro n’inzu yitwa Millenium. Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Blizz byasamiye iyi nkuru hejuru. Ni nako hagendaga hamenyekana byinshi kuri uyu mukobwa utuye ahitwa Nyakinama. Hari amakuru ko Muhawenimana asanzwe ari umucuruzi wa Avoka ariko akaba n’indaya butwi, yatangiye uwo mwuga ku myaka mike. Ni umwuga yatangiye ku bivugwa ko yari abaye imfubyi mu Rwanda akajya muri Uganda nk’uko na bamwe mu baturage babivuga. Ibi binyamakuru ariko ntibivuga aho Muhaweninama yaba akomoka mu Rwanda n’igihe yaba amaze muri Uganda. Kuri Hafashimana na Muhawenimana barafunzweubu aho bazagezwa imbere y’ubutabera ku bwo kubangamira rubanda nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Kigezi, Elly Maate yabitangaje.

2 Responses
Muhawenimana wasambanyirijwe ku muhanda yaba ari Umunyarwandakazi w’imfubyi
Hari ibintu byinshi nkomeza kwibazaho!?
Iyo hirya no hino kw’isi hari uwakoze ibintu byiza cyangwa amahano,iyo ibinyamakuru byanditse iyo nkuru, bikunze gukoresha imvugo ngo “ukomoka mu Rwanda”!
Nkunze kwibaza iyo mvugo cyangwa ubwo busesenguzi icyo bwaba bugamije!?